Ukraine uyu munsi kuwa kane yatakambiye incuti zayo zo mu burengerazuba bw’isi ngo ziyoherereze amatanki yo gufasha ingabo za yo guhangana n’iz’Uburusiya.
Igihugu cya Ukraine cyavuze ko Uburusiya bufite “akarusho mu bijyanye n’umubare w’abasirikare, intwaro n’ibikoresho bya gisirikare”.
Umutegetsi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wavuganye n’ibiro ntaramakuru byo muri Amerika, the Associated Press hamwe n’umutegetsi w’Ubudage wavuganye n’ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters, bavuze ko Ubudage bwakwemera ko amatanki abiri “Leopard” yoherezwa muri Ukraine, igihe Amerika yakwemera kwohereza amatanki yayo “Abrams”.
Itangazo ryo kuri uyu wa kane ryaturutse muri Ukraine, ryaje mu gihe minisitiri w’ingabo wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Lloyd Austin, yageze mu Budage kubonana na minisitiri w’ingabo mushya w’iki gihugu, Boris Pistorius no gukorana inama ejo kuwa gatanu n’itsinda rya Ukraine riyoboye n’Amerika ryashyiriweho kurinda Ukraine, kugirango baganire ku bikenewe mu rwego rwa gisirikare.
Amerika byitezwe ko itangaza inkunga nshya, ifite agaciro ka miliyari zirenga ebyiri z’amadolari. Ikubiyemo imodoka za burende “Styker”, ariko nta matanki “Abrams” arimo.