Rwanda: Perezida Kagame Yasabye Inzego Bireba Kugabanya Imisoro

Perezida Paul Kagame

Perezida Kagame arasaba inzego zibishinzwe kugabanya imisoro kuri rubanda. Yabivuze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yakiraga indahiro ya perezida Mushya wa Sena bwana Faransisiko Saveri Kalinda.

Mu ijambo rye kandi yongeye kwiyama amahanga agereka ibibazo bya Kongo ku Rwanda, avuga ko bikomeje gutyo impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zasezererwa ayo mahanga akazishakira aho kuba.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yabikurikiye ategura inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo

Your browser doesn’t support HTML5

Mu Rwanda Abaturage Bagiye Kugabanyirizwa Imisoro