Abasilikare b’Abanyeritreya Bavuye mu Mijyi yo mu Majyaruguru ya Etiyopiya

Zimwe mu Ngabo za Eritreya

Abasilikare b’abanyeritreya bavuye mu mijyi minini yo mu majyaruguru ya Etiyopiya nk’uko ababyiboneye babivuga. Abo basilikare ba Eritreya barwanye ku ruhande rw’ingabo z’igihugu cya Etiyopiya mu ntambara y’imyaka ibibiri mu ntara ya Tigreya, mu majyaruguru y’igihugu, bavuye mu mijyi ya Shire na Axum, berekeza ku mupaka. Ababyiboneye batatu babibwiye ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza, Reuters.

Kuva muri iyo mijyi bije bikurikira isinywa ry’amasezerano tariki 2 y’ukwezi gushize kwa 11 hagati ya guverinema ya Etiyopiya n’ingabo z’intara ya Tigreya, yasabaga ingabo z’amahanga kuva muri Tigreya. Cyakora Eritreya, ntiyari mu basinye amasezerano kandi kuba ingabo zayo zikomeje kuboneka mu mijyi minini y’abanyeritreya, byabyukije ibibazo, hibazwa igihe ayo masezerano azamara.

Ntibyahise bisobanuka niba ingabo za Eritreya zavuye muri Tigreya zose cyangwa niba zasubiye inyuma ziva mu mijyi imwe. Minisitiri w’itangazamakuru wa Eritreya, Yemane Gebremeskel, yabwiye Reuters ko atahamya cyangwa ngo ahakane ko ingabo zirimo kuhava.

Getachew Reda, umuvugizi w’ingabo za Tigreya n’umujyanama mu by’umutekano wa Etiyopiya, Redwan Hussien, ntacyo bahise basubiza uyu munsi kuwa gatanu, ubwo bari babisabwe. Abakozi batanga infashanyo mu mijyi ya Axum na Shire, bavuze ko babonye amakamyo menshi n’imodoka zihagaze hamwe n’abasilikare ba Eritreya, ejo kuwa kane, bagenda berekeza ku mujyi wo ku mupaka wa Sheraro. Umwe muri abo bakozi yavuze ko abasilikare barimo gushyira ibiganza hejuru basezera. (Reuters)