Rwanda: Ikena ry'Ibinyabiziga Ku Bitegura Kwizihaza Ubunani

Nyabugogo

Mu gihe habura iminsi mike ngo isi yose yizihize umwaka mushya wa 2023, abanyarwanda batuye ibice bitandukanye by’igihugu bitegura kujya kwizihiza umunsi mukuru wa Bonane byabagoye kubona ibinyabiziga bibageza mu miryango yabo.

Bamwe batangiye kugira imungenge ko bashobora kudahura n’abavandimwe babo. Abashinzwe kubatwara ariko bakomeza kubahumuriza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Radiyo Ijwi Ry’Amerika igera I Nyabugogo mu mujyi wa Kigali, mu kigo abagenzi bategeramo ibinyabiziga berekeza mu bice bitandukanye by’igihugu yasanze abantu ari uruvunganzoka.

Zimwe mu Ngenzi Ijwi ry'Amerika ryasanze i Nyabugogo

Kubona aho utambukira byari bigoye, byagera ku kwinjira mu nzu abagenzi bafatiramo amatike bikaba ibindi bindi. Ibi byasabaga umukozi w'ikigo cy'igihugu Gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA kwinjira muri buri nzu agatanga imirongo ngenderwaho.

Mu bihe nk’ibi iyo byageze ahenshi usanga abashoferi bihutira guhindagura ibiciro bashingiye ku bwinshi bw’abagenzi baba bakeneye kwegerana n’imiryango yabo mu busabane. Ibi bigakorwa cyane ku bifitiye imodoka zabo zidatwarira abagenzi hamwe. Hari uwabwiye Ijwi ry'Amerika ko igiciro cyo kujya I Rusizi cyikubye inshuro zirenze ebyiri. Fyonda hasi wumve uko yabisiguriye Eric Bagiruwubusa yasimbukiye mu kigo cya Nyabugogo gihuriramo abagenzi.

Your browser doesn’t support HTML5

Ikena ry'Ibinyabiziga Ku Bitegura Kwizihaza Ubunani mu Rwanda