Papa Benedigito Wacyuye Igihe Aracarembye

Papa wacyuye igihe, Benedigito

Papa wacyuye igihe, Benedigito

Vatikani iratangaza ko Papa wacyuye igihe, Benedigito, akirembye ariko ariko ko yumva. Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuvugizi wa Vatikani, Matteo Bruni, avuga ko Papa Benedigito wa 16 yaraye aruhutse neza mu ijoro ryakeye.

Ati: “Aracyarembye arko arumva. Aracyafite ubwenge bwe.” Yongeyeho ko umushumba wa kiriziya gatorika, Papa Fransisiko, asaba na none isi gusabira uwo yasimbuye ku ntebe ya Petero kugirango “amasengesho amufashe muri ibi bihe bikomeye.”

Ejo kuwa Gatatu, Papa Fransisko yatunguye abantu atangaje ko Benedigito, yari yasuye aho mu kiruhuko cy’iza bukuru, arwaye cyane. Byatumye abantu bagira impungenge ko yaba agiye kwitaba Imana.

Papa Benedigito afite imyaka 95 y’amavuko. Yayoboye kiliziya gatorika y’isi yose imyaka umunani, kuva mu kwezi kwa kane 2005 kugera ubwo yeguraga mu kwa kabiri 2013. Kuva icyo gihe atuye i Vatikani hafi cyane yo kwa Papa Fransisko. Ni we mupapa wa mbere wari weguye mu myaka hafi 700 ishize. (AP)