Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga kuri uyu wa kane rwakomeje iburanisha mu rubanza ubushinjacyaha buregamo umunyemari Kabuga Felisiyani ibyaha bya Jenoside.
Mu iburanisha rya none humviswe abatangabuhamya babiri b’ubushinjacyaha bahaswe ibibazo ku bikorwa by’interahamwe za Kimironko ziswe iza Kabuga.
Iburanisha ryasubukuriwe ku bibazo byahaswe KAB 086 watangiye gutanga ubuhamya bwe kuri uyu wa gatatu.
Uyu mugore wabwiye urukiko ko yari umuturanyi wa hafi wo kwa Kabuga ku Kimironko, ibibazo bisoza ibazwa rye yabibajijwe n’abacamanza bagize inteko iburanisha.
Umucamanza Margaret DeGuzman yamubajije niba yaba hari icyo azi ku witwa Hajabakiga – izina ryagarutsweho n’abandi batangabuhamya ko ari we wari umuyobozi w’interahamwe zo kwa Kabuga.
Uyu mutangabuhamya yasubije ko yumvaga bamuvuga ariko we atamuzi, nta n’ubuhamya yigeze amutangaho.
Umucamanza kandi yamubajije ku buhamya yatanze ko yabonye Kabuga yakira interahamwe iwe mu rugo. Amubaza uburyo yabashije kubona Kabuga yakirira interahamwe iwe ari mu muhanda mu gihe kwa Kabuga hari hazengurutswe n’igipangu.
Aha KAB 086 yasubije ko yamubonye aziha ikaze iwe ubwo zari zivuye muri mitingi ya politiki y’ishyaka MRND.
Ku itangwa ry’imbunda zakoreshejwe kuva ku itariki ya 8 y’ukwa kane muw’1994 uyu mutangabuhamya yavuze mu buhamya bwe ko zazanwe n’umusirikare, umucamanza Iain Bonomy ukuriye inteko iburanisha yamubajije uko ibyo yabimenye. Umutangabuhamya asubiza ko yumvise abantu bavuga ko bagiye gufata imbunda zazanywe n’umusirikare.
Uyu mucamanza kandi yamubajije niba yaba hari amakuru afite yerekeranye n’uko interahamwe zabonye imihoro n’izindi ntwaro gakondo yavuze ko zatangiye gukoresha ku itariki ya 7 y’ukwa Kane muw’1994.
Aha umutangabuhamya yasubije ko ibyo bikoresho interahamwe zabihawe na Kabuga. Ko ziza iwabo kureba se umubyara zabyigambye ko Kabuga afite intwaro nyinshi.
Uyu mutangabuhamya kandi yabwiye urukiko ko mbere muw’1993 interahamwe zajyaga zitozanya imbunda zitarimo amasasu, zatangiye gukoresha imbunda zirimo amasasu kuva mu kwa Kane kw’1994.
Nyuma ya KAB 086, humviswe undi mutangabuhamya mushya w’ubushinjacyaha. Uwo ni uwahawe izina KAB 072 mu rwego rwo kumurindira ubutekano.
Nawe yatangiye ubuhamya bwe i Arusha muri Tanzaniya ahujwe mu buryo bw’ikoranabuhanga n’inteko y’abacamanza yari i La Haye mu Buholandi.
Mu nshamake y’ubuhamya bwe yasomwe n’umushinjacyaha, KAB 072 nawe avuga ko yari umuturanyi wa Kabuga ku Kimironko mu mujyi wa Kigali. Avuga ko kwa Kabuga mu rugo yari ahazi neza kuko yajyaga akorayo imirimo ijyanye n’ubwubatsi, asana imiyoboro y’amazi. Muri iyi nshamake, avugamo ko muw’1992 yabonye interahamwe zihagurukira kwa Kabuga ziri mu modoka z’amakamyo ya Kabuga ziherekejwe n’imodoka z’abasirikare. Nyuma akaza kumva ko zagiye kwitoreza muri Gishwati.
KAB 072 yabwiye urukiko ko aha kwa Kabuga hari inyubako yari icyubakwa yateganyirizwaga kuzakoreramo Radiyo RTLM. Abajijwe aho iyo nyubako yari igeze yubakwa. Yasubije ko igipangu cyayo cyari cyarubatswe cyuzuye, ku nyubako naho harakozwe umusingi/fondasiyo gusa.
Umunyamategeko Francoise Matte wunganira Kabuga yamubajije icyamubwiye ko iyo nyubako yari kuzakorerwamo na RTLM. Aha umutangabuhamya yasubije ko byari byanditseho ku gishushanyo-mbonera cyayo, ndetse no ku ruhushya rwo kubaka.
Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko yabonaga kenshi interahamwe zitoreza kwa Kabuga, aho zimwe zahirirwaga zikanaharara, mu gihe izindi zo zatahaga zikagaruka mu gitondo. Aho ngo hari inzu nini interahamwe n’abakozi babagamo.
Umunyamategeko Francoise Matte yamubajije uko yamenyaga ko interahamwe zirara kwa Kabuga, niba se yarahoragayo iminsi yose. Umutangabuhamya asubiza ko atahoraga kwa Kabuga, ko yari afite akandi kazi yakoraga.
Yongeyeho ko hari ubwo yajyaga yibonera izo nterahamwe mbere yo kujya ku kazi, cyangwa yanataha abo mu rugo iwe bakamubwira amakuru yerekeranye n’uko zihaba.
Umutangabuhamya KAB 072 niwe wasorejweho iburanisha ryo muri uyu mwaka. Mu gusoza iburanisha, umucamanza Iain Bonomy yavuze ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 17 y’ukwa Mbere umwaka utaha w’2023.
Nkibutsa ko umunyemari Kabuga Felisiyani aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu gukora jeonside, ubwumvikane mu gukora jenoside, no gukora itoteza ku mpamvu za politiki.
Kuva urubanza rutangiye kuburanishwa mu mizi ntarahabwa umwanya wo kugira icyo avuga ku byo aregwa.
Gusa mu maburanisha yabaye mbere yahakanye ibyo aregwa, avuga ko byose ibinyoma, we atigeze yanga abatutsi, ahubwo yanakoranaga nabo mu bucuruzi bwe.