Leta y’u Rwanda iramaganira kure abakomeje kuyishinja ko ishyigikiye umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Itangazo ryasohowe n’ibiro by’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda rivuga ko gushinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe ari ukwibeshya bigamije kwirengangiza ipfundo ry’ibibazo by’umutekano muke muri Kongo n’ingaruka bifite ku bindi bihugu by’akarere birimo n’u Rwanda.
Ibi u Rwanda rubivuze mu gihe amahanga akomeje kurwotsa igitutu arusaba guhagarika gutera inkunga umutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’ingabo za Kongo.
Ku isonga ry’ibihugu bimaze kuvuga ku mugaragaro ko byamaganye uruhare rw’u Rwanda harimo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ubufransa, Ububiligi n’Ubudagi.
Iri tangazo rivuga ko gushaka kwitiranya ingamba leta y’u Rwanda yashyizeho zo kurinda imbibi z’igihugu bidakwiye kwitiranywa no gushyigikira umutwe ari wo wose urwanira muri Kongo. Ruvuga ko ibyo birego bihoraho ku Rwanda nta kindi bigamije usibye kubangamira ubushake buriho bw’abayobozi b’akarere bwo gushakira umuti ibibazo binyuze mu masezerano asanzweho ya Luanda na Nairobi, u Rwanda rwiyemeje gushyigikira.
Muri iryo tangazo, u Rwanda rwongera kuvuga ko kimwe n’ibindi bihugu, rufite uburenganzira bwo kurinda no kurengera ubusugire n’imbizi zarwo n’abaturage. Rwashinje n’ingabo za Kongo n’inyeshyamba za FDLR kuba mu bihe byashize byaravogereye imbibi z’u Rwanda binyuze mu bitero bagabye ku butaka bwarwo mu 2019 bigahitana abaturage 14 b’inzirakarengane mu gace ka Kinigi mu majyaruguru y’u Rwanda.
U Rwanda rwaboneyeho gushinja Kongo gukorana n’imitwe nka FDLR yagiye kenshi ihakana ko ikorana n’uwo mutwe. Mu minsi ishize, umuvugizi wa Leta ya Kongo, Patrick Muyaya, yavuze ko ikibazo cya FDLR kimaze iminsi cyarakemutse burundu.
Mw’itangazo ryarwo u Rwanda rugaragaza ko hari bamwe mu bayobozi ba Kongo basa nk’abahawe rugari ngo bakomeze gukwirakwiza imvugo zibiba urwango ku baturage bakoresha Ikinyarwanda n’abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi.
U Rwanda rwanavuze ku makuru ruvuga ko yuzuye ibinyoma amaze iminsi ashinja umutwe wa M23 ubwicanyi bwakorewe ahitwa Kishishe. Kuri rwo, rwumvikanishije ko bibabaje kugereka kuri M23 ubwicanyi nk’ubwo uhereye ku makuru y’uruhande rumwe atakorewe ubushishozi n’iperereza.
Uwo mutwe wa M23 washinjwe ubwicanyi bw’abantu Leta ya Kongo ivuga ko barenga 200.