Leta y'u Rwanda irasaba abaturage baturiye umupaka wa Kabuhanga uhuza Republika ya Demokarasi ya Kongo kuba maso birinda abashobora kuvogera umutekano wabo muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Ni mu gihe hakomeje kuvugwa umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Kongo.
Ubwo yasuraga abaturage baturiye umupaka wa Kabuhanga ,mu murenge wa Bugeshi, mu ntara y'Uburengerazuba, Ministiri w’umutekano Freddy Gasana yagarutse ku myitwarire abaturage bakwiye kugira muri ibi bihe by’intambara hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ingabo za FARDC.
Aha ni ho yahereye asaba abaturage baturiye uyu mupaka kutifatanya n’inyeshyamba ahubwo bagomba gusigasira umutekano w’igihugu.
Uyu muyobozi yongeye gusaba abaturage bafite bene wabo baba mu bacengezi kwitandukanya nabo yise abanzi b’umutekano.
Yasabye Abanyarwanda baba bakiri muri Kongo mu mitwe yitwaje intwaro, gutinyuka bagataha.
Bamwe mu baturage bari bitabiriye ibi biganiro, baganiriye n’Ijwi ry’Amerika na bo baravuga ko biteguye gufatanya na leta gusigasira umutekano w’igihugu.
Freddy Gasana yasoje iyi nama yihaniza abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe n'amategeko abasaba kureka izo ngeso kuko ntaho leta yabatandukanyiriza n’abacengezi.
Umwuka mubi umaze imisi uvugwa gahati y’u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Kongo.Ibi bigaterwa n’uko Kongo ishinja u Rwanda kwifatanya n’umutwe w’inyeshyamba za M23. Ibirego u Rwanda ruhakana.
Your browser doesn’t support HTML5