Komisiyo y'abali n'abategarugoli y'Umuryango w'Abibumbye ishobora kwirukana intumwa za Irani ziyirimo. Iyi Komisiyo ni ishami ry’inama y’ubukungu n’imibereho myiza ya ONU, ECOSOC mu magambo ahinnye y’Icyongereza.
Igizwe n’abanyamuryango 45. Igamije guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, no guteza imbere abali n’abategarugoli. Komisiyo ifite icyicaro gikuru i New York, umurwa mukuru wa ONU.
Uyu munsi rero, ECOSOC iraterana yige umushinga w’umwanzuro wateguwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika wo “kwirukana ako kanya Irani muri Komisiyo, mu gihe cy’imyaka itanu ishigaje kuyicaramo cyose 2022-2026.” Ikirego, nk’uko umushinga w’umwanzuro ubivuga, ni uko Irani “itubahiriza uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.”
Irani n’ibindi bihugu 17 biyishyikiye, harimo na Palestina, bandikiye ibaruwa ECOSOC bavuga ko idakwiye gukurikiza icyifuzo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Mu kwezi gushize, Inteko y'Umuryango w'Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu yatoye umwanzuro wo gushyiraho komisiyo yo gukora anketi zo mu rwego rwo hejuru muri Irani. Irega leta ya Irani gukoresha ingufu z’umurengera zidakenewe ku baturage b’inzirakarengane bamaze amezi atatu bakora imyigaragambyo yo guharanira ubwisanzure bw’abagore n’abakobwa. (Reuters)