Kuva kuri uyu wa gatanu Sena y’u Rwanda ifite umuyobozi mushya ariwe Madamu Nyirasafari Esperance. Asimbuye kuri uwo mwanya Augustin Iyamuremye weguye ku mpamvu z’uburwayi nk’uko yabitangaje.
Nyirasafari asanzwe ari visi perezida w’uwo mutwe ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya guverinoma.
Yakoze mu nzego zinyuranye za Leta. Mbere yo kuba umusenateri, yabaye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, aba na Ministiri wa Siporo.
Ku rutonde rw’uko abategetsi bakurikirana mu Rwanda, umukuru wa Sena azakumwanya wa Kabili nyuma y’umukuru w’igihugu nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga ry’u Rwanda.
Umukuru w’igihugu aramutse agize icyo aba, icyo gihe prezida wa Sena ni we uyobora igihe cy’inzibacyuho kugeza amatora abaye, nk'uko biteganywa n'ingingo ya 107 y'itegeko nshinga.
Senateri Nyirasafari yize ibijyanye n’amategeko. Abarizwa mu ishyaka rya FPR inkotanyi riri ku butegetsi.
Imbere y’inteko rusange ya Sena kuri uyu wa Gatanu, Iyamuremye yavuze ko atakibashije kuyobora uru rwego ku mpamvu z’ubuzima bwe.
Abasenateri bose 25 bari bitabiriye inteko rusange yo kuri uyu wa gatanu, nibo bemeje ubwegure bwa Iyamuremye.
Nubwo yatangaje ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi, hari benshi babaye nk’abatangazwa n’icyo cyemezo bakurikije uko bari basanzwe bamubona.
Kugirango umuntu abe Umusenateri, nk’uko itegeko nshinga ribivuga ku birebana n’Abasenateri batorwa, agomba kuba yatowe ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abagize inteko itora mu cyiciro cya mbere cy’amatora cyangwa ku bwiganze busanzwe mu cyiciro cya kabiri kigomba guhita gikurikira icya mbere.
Mu gihe Umusenateri watowe yeguye, apfuye, avanwe ku murimo n'icyemezo cy'urukiko cyangwa agize impamvu imubuza burundu kujya mu Nteko igihe cya manda gisigaye kingana nibura n'umwaka umwe, harongera hakaba amatora.
Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni na rwo rugena umusimbura. Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza manda y’uwo asimbuye.
Iyamuremye Augustin yatorewe kuyobora Sena mu 2019, akaba yarinjiye mu nteko nk'umwe mu bakandida bashyirwaho na Perezida wa Repubulika.
Abaye Perezida wa Sena wa kabiri weguye ku mwanya wa Perezida wa Sena nyuma ya Ntawukuriryayo Jean Damascene wavuze ko yeguye ku buyobozi bw’uyu mwanya mu mwaka wa 2014 avuga ko ari ku bushake bwe.
Yaba Jean Damascene Ntawukuriryayo ndetse na Iyamuremye Augustin bose bakomoka mu ishyaka rya PSD.
Kuri ubu imyanya ibiri ikurikira iy’umukuru w’igihugu iyobowe n’abagore.
U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika nk'igihugu cyo kuri uyu mugabane gifite abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo.
Aho abagize guverinoma 50 ku ijana ari abagore, mu gihe abagize inteko umubare w’abagore bari mu nteko ishinga amategeko ari 61 ku ijana, nkuko byasohotse muri Raporo yiswe Africa Gender Index Report yasohotse2019.