Igisirikare ca Kongo n'ic'Uburundi Vyemeza ko Vyishe Abarwanyi 40 ba FNL

Bamwe mu barwanyi ba FARDC

Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Kongo gifatikanije n’igisirikare cy’u Burundi bitangaza ko byishe abarwanyi 40 b’inyeshyamba z’abarundi za FNL muri Teritware ya Mwenga intara ya Kivu y’epfo .

Ivyo bisirikare vyemeza ko vyatangiye kugaba ibitero bitandukanye ku barwanyi ba FNL ya Jenerali Aloys Nzabampema kuva tariki ya 25/11/2022.

Mu itangazo ryasohowe kuri iki cy’umweru n’umuvugizi w’ingabo za Kongo muri aka karere, Liyetena Marc Elongo, yagaragaje ko igisirikare cya Kongo, FARDC, n’i cy’u Burundi bishe abarwanyi 40 ba FNL ndetse babirukana mu birindiro byabo biri ahitwa Naombi ho muri teritware ya Mwenga segiteri y’Itombwe, bari bamaze mo imyaka irenga 12.

Liyetena Marc Elongo akomeza kuvuga ko muri iyo ntambara, igisirikare cya Kongo cyakomerekesheje abasirikare babiri gusa mu ntambara yatangiye ku wa gatanu irangira ku wa gatandatu.

Ijwi ry'Amerika ryavugishije umuyobozi wa FNL Aloys Nzabampema kuri telefone ye ntibyadukundira ariko mu kwezi gushize mu kiganiro yari yagiranye n’Ijwi ry’Amerika yagaragaje ko ingabo z’Abarundi n'iza FARDC byicara bimugabaho ibitero.

Bamwe mu bayobozi ba segiteri y’Itombwe bavuga ko aho Intambara iri kubera nta baturage bariyo kuko abaturage bari batuye Namalamala, Naombi bahungiye mu Magunda na Maheta.