Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko kitashoza intamabara kubera umusirikare umwe "wavogereye igihugu". Ibi bibaye nyuma y’uko umusirikare wari uturutse mu gihugu cya Republika ya demokarasi ya Congo arasiwe ku mupaka w’u Rwanda na Kongo mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengero bw’u Rwanda.
Hari mu rukerera ubwo abaturage biteguraga kujya mu mirimo itandukanye, ubwo humvikanaga amasasu ku mupaka uzwi nka petite bariere aho umusirikare ukekwa ko yaba abarirwa mu ngabo za FARDC yaraswaga n’igisirikare cy’u Rwanda.
Ababonye ibyabaye bemeje ko uyu musirikare yaje arasa ku birindiro by’igisirikare cy’u Rwanda akaba ari nayo mpamvu, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw'igisirikare c'u Rwanda, ingabo z'u Rwanda zitarebeye ahubwo na zo zahise zimurasa mu rwego rwo kugira ngo hatangira abandi baraswa.
Bamwe mu Banyarwanda baganiriye n’Ijwi ry’Amerika baravuga ko kuba igisirikare cy’u Rwanda cyarashe uyu nyakwigendera, ari igikorwa cyiza kuko baba bizeye umutekano wabo.
Ku rundi ruhande kandi hari abaturage bavuga ko iki ari igikorwa cy’ubushotoranyi bityo umuntu wese uzagerageza kwinkirira u Rwanda yaraswa.
Umuvugizi w’ingabo mu Rwanda, Ronald Rwivanga ubwo yavuganaga n’ijwi ry’Amerika yatangaje ko bishoboka ko byatewe n’umwuka mubi uri hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Republika ya Demokarasi ya Congo.
Ijwi ry'Amerika ryamubajije niba ico yise "ubushotoranyi" gikomeje hashozwa intambara, avuga ko umusirikare umwe atatuma u Rwanda rutashoza intambara mu igihugu cya Congo.
Igihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo ntacyo cyatangaje kuri ubu "bushotoranyi". Igihe umusirikare yaraswaga yari yambaye impuzankano y’igisirakare cya Congo.