Urubanza ubushinjacyaha bw’urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzampanabyaha buregamo umunyemari Kabuga Felisiyani rwakomeje kuri uyu wa kane humvwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.
Mu iburanisha rya none umutangabuhamya yabwiye urukiko ko Kabuga nta bushobozi yari kubona buhagarika ubwicanyi bwakorwaga n’interahamwe.
Iburanisha rya none ryasubukuriwe ku bibazo bw’ubwunganizi bwa Kabuga byahatwaga umutangabuhamya KAB 076, nyuma y’aho iburanisha ryo kuwa gatatu risojwe bitarangiye.
KAB 076, wiyemerera ko yari mu bagize umutwe w’interahamwe mu mujyi wa Kigali n’inkengero zawo, ni umugororwa wakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose ahamijwe ibyaha bya jenoside.
Mu buhamya bwe yumvikana nk’uwari ufite inshingano z’ubuyobozi mu mutwe w’interahamwe muri Kigali.
Ibibazo by’umunyamategeko Francoise Matte wunganira Kabuga yahase KAB 076 byibanze ku mutwe w’interahamwe zo ku Kimironko uyu mutangabuhamya yavuze ko wari umutungo bwite wa Kabuga.
Yamubajije umubare w’interahamwe zabaga ku rugo rwa Kabuga ku Kimironko, KAB076 asubiza ko atawumenya kuko atababaze, we icyari kimujyanye ari ukubonana n’uwari uzikuriye ari we Hajabakiga. Kandi babonanye akamubwira ko umutekano kwa Kabuga wifashe neza.
Abajijwe uko yabashaga kujya ku Kimironko, hamwe n’ibibazo by’umutekano muke byariho, umutangabuhamya yasubije ko bitari byoroshye, ariko bijyanye n’inshingano bari bafite n’uko ibintu byari byifashe muri Kigali bacengeraga bakagerayo mu gucunga umutekano.
Ku masomo yo gukoresha imbunda yatangirwaga mu nyubako ya Kabuga iri ku Muhima, KAB 076 yabwiye urukiko ko ayo yahagaritswe nyuma y’aho isasu ribacitse rigatobora mu idirishya.
Ibyo KAB 076 yavuze ko byabaye intandaro yo kuba Kabuga yaravanye umutwe w’interahamwe ndetse n’ishyaka ryari ku butegetsi –MRND mu nyubako ye.
Abajijwe ku bijyanye n’amasasu yavuze ko yatanzwe na Kabuga, umutangabuhamya yasubije ko ubwo amasasu yari yabashiranye muri Kigali haje ikamyo iyabagemuriye ivuye ku Gisenyi.
Akavuga ko ayo yari amasasu y’imbunda ntoya zitari iziremereye, kandi nawe yahawemo amasanduku abiri yagiye atanga muri bagenzi be bakoranaga.
Umunyamategeko Francoise yasabye KAB 076 gusobanura amagambo akubiye mu buhamya bwe bwafashwe mbere, aho yavuze ko “byaba ari ikinyoma kubwira urukiko ko Kabuga yari kubasha guhagarika ubwicanyi, kuko ibyo yabonye byari birenze ubushobozi bwa Kabuga.”
Aha umutangabuhamya yongera kuyashimangira, asubiramo ko ashingiye ku byaberaga mu mujyi kuko yari ahibereye, kandi yakurikiye uko ubwicanyi bwakorwaga, “yaba Kabuga cyangwa se n’abari ku butegetsi, nta wari ushoboye guhagarika ubwicanyi, kuko bwari bwarenze igaruriro.”
Umushinjacyaha yamubajije niba azi ko Kabuga yaba yaragerageje guhagarika ubwicanyi, umutangabuhamya asubiza ko ntabyo azi.
Your browser doesn’t support HTML5
Nyuma ya KAB 076, humviswe undi mutangabuhamya w’ubushinjacyaha.
Uyu ni uwahawe izina rya KAB 032 mu rwego rwo kumurindira umutekano. Kimwe n’abatangabuhamya bose bamaze gutangira ubuhamya bwabo i Arusha muri uru rubanza, KAB 032 nawe amashusho ye yari ahishe, n’ijwi rye ryahinduwe.
Ibibazo by’ubushinjacyaha kuri uyu mutangabuhamya byibanze kuri Radiyo RTLM ifatwa nka rutwitsi yahemberaga urwango ku batutsi ikanahamagarira ko bicwa.
Uyu mutangabuhamya yashinje Kabuga kuba umunyamigabane w’imena w’iyi radiyo no kuba muri komite yagenaga ingingo nyamukuru z’ibiganiro bitambuka kuri RTLM.
KAB 032 avuga ko ibyo yabimenye kuko yari inshuti ya hafi n’abari abanyamakuru bayo barimo na Gaspard Gahigi wari umwanditsi mukuru wayo.
Kandi ko hari n’inyandiko y’abanyamigabane b’iyi radiyo yabonye ayikuye mu biro by’umujyi wa Kigali.
KAB 032 yabwiye urukiko ko we ubwe yanashishikarijwe na Matayo Ngirumpatse wari Perezida wa MRND ku rwego rw’igihugu, kugura imigabane muri RTLM.
Iburanisha rya none ryasojwe ibibazo by’ubushinjacyaha kuri KAB 032 bitarangiye. Yewe n’ubwunganizi bwa Kabuga ntibwabonye umwanya wo kubaza uyu mutangabuhamya.
Umucamanza Iain Bonomy yanzuye ko ibyo bizasubukurwa mu iburanisha ritaha, yihanangiriza umutangabuhamya kutagira uwo aganira na we ku buhamya azatanga muri uru rubanza.
Iburanisha ryimuriwe kuwa kabiri w’icyumweru gitaha.