Ministri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubuhinde Subrahmanyam Jaishankar yatangaje ko Ubuhinde bugiye gutsura umubano ushingiye ku bukungu bufitanye n’Uburusiya. Aravuga ko buzakomeza kugura peteroli y’icyo gihugu yemeza ko kugura iyo peteroli itaratunganywa byagiriye akamaro Ubuhinde.
Ministri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubuhinde Subrahmanyam Jaishankar yatangarije mu ruzinduko yagiriye i Moscow ko nk’igihugu cya gatatu ku isi mu gukoresha peteroli nyinshi, ari inshingano z’Ubuhinde kureba ko buri muguzi wayo muri icyo gihugu afite uburyo bumunogeye bwo kubona peteroli ituruka ku masoko mpuzamahanga.
Aya magambo yayavuze nyuma yo kubonana na mugenzi we w’Uburusiya, Sergei Lavrov ejo ku wa kabiri. Muri uru ruzinduko rwa mbere agiriye mu Burusiya kuva bwatangira kugaba ibitero kuri Ukraine, ministri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuhinde yashimangiye ko umubano umaze igihe hagati y’ibihugu byombi uhamye kandi wigaragaje mu bihe bikomeye.
Ministri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubuhinde akoreye uru rugendo i Moscow mu gihe hasigaye iminsi mike ngo ministri w’Amerika ushinzwe imali, Janet Yellen, agirire uruzinduko mu Buhinde kuganira na bwo ibyerekeye ishyiraho ry’uburyo bwo kugena ibiciro bya peteroli.
Janet Yellen yabwiye igitangazamakuru Press Trust cyo mu Buhinde ko bemera ko Uburusiya bwakomeza kugurisha peteroli ku bihugu binyuranye byo ku isi ariko batifuza ko bwakungukira mu gushyiraho ibiciro by’ikirenga bitwaje intambara bafitanye na Ukraine.