DRC: Abanyagihugu Bagiriza Mai Mai na FARDC Ubwicanyi

Bamwe mu basirikare ba Kongo

Abaturage batuye mu Minembwe muri Teritware ya Fizi muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo bavuga ko bahangayikishijwe n’ubwicanyi bubibasiye bukorwa n’abarwanyi ba Mai Mai na bamwe mu basirikare ba Leta, FARDC.

Ibi ni nyuma y’urupfu rw’umupasitori wishwe arashwe n’ingabo za leta mu Minembwe. Ubu bwicanyi bubaye mu gihe hakomeje imirwano y’abarwanyi ba Mai Mai Biloze Bishambuke bari mu mutwe wa Twirwaneho ugizwe n’abasore b’Abanyamulenge ahitwa Bikarakara na za Kivumu.

Uwo mu pasitori yishwe n’abasirikari bo bakorera brigade ya 12, nyuma bamutwara telefone n’amafaranga. Abaturage batuye mu Minembwe bavuga ko kuva ho iyi brigade ya 12 ya FARDC igereye mu Minembwe mu mwaka wa 2019 imaze kwicira muri Centre ya Madegu abaturage bagera 10.

Uyu mu pasiteri yishwe arashwe mu gihe kandi mu bindi bice bya Minembwe Twirwaneho ivuga ko yatewe na Mai Mai Bilozebishambuke ifatikanije n’igisirikare cya Kongo nk’uko bitangazwa na Kamasa Ndakize, umuvugizi wa Twirwaneho.

Nabulizi Aimable , umuvugizi wa Mai Mai Bilozebishambuke ahakana ibivugwa na Kamasa Ndakize ko bafatikanije na FARDC mu kurwanya Twirwaneho.

Twavugishije ubuyobozi bwa FARDC buri mu Minembwe butubwira ko buri mu nama ariko baza kutuvugisha. Dutegura iyi nkuru ntacyo bari bakatubwiye.
Ariko andi makuru ava mu Minembwe yemeza ko uwo musirikare wakoze ubwo bwicanyi yafashwe kandi ko afunzwe.

Aka karere ka Minembwe kibasiwe n’ibitero bya mai mai mu gihe indi imitwe myinshi y’abarwanyi ba mai mai ikomeje gusaba ko yajya gufatikanya na FARDC mu kurwanya inyeshyamba za M23 zishinjwa gushigikirwa n’u Rwanda mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Inkuru ya Vedaste Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika muri Kongo.

Your browser doesn’t support HTML5

Abanyagihugu ba Minembwe Bagiriza Ubwicanyi Mai Mai na FARDC