Ishami rya ONU ryita ku bana UNICEF, iburira ko abana babarirwa muri za miliyoni bahuye n’ingaruka z’amakuba yaturutse kw’ihinduka ry’ibihe, bashobora kwicwa n’inzara, indwara, gukoreshwa ibidakwiye ndetse bashobora gupfa.
Isesengura rya UNICEF ryashyizwe ahagaragara uyu munsi kuwa kabiri, ryasanze miliyoni 27 n’ibihumbi 700 z’abana mu bihugu 27 barahuye n’ingaruka z’imyuzure kugeza ubu, muri uyu mwaka. Muri ibyo bihugu harimo: Cadi, Gambiya n’amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Bangladesh, ahabaye imyuzure ikabije.
Iri shami rya ONU rivuga ko imyuzure muri Pakistani, yahitanye ubuzima bw’abantu 1,700 barimo abana 615.
Paloma Escudero, ushinzwe itumanaho muri UNICEF unayikorera ubuvugizi, avuga ko yiboneye ubwe ingaruka zikomeye z’ayo makuba, ubwo yari mu ruzinduko muri Pakistani mu cyumweru gishize. Yasanze ibikenewe bitagira ingano. Yongeraho ko miliyoni 10 z’abana bakeneye inkunga yo kurengera ubuzima bwabo.
Agaragaza ko amazi yaretse, ashobora kwororokera imibu mu buryo bworoshye, akongera ibyago byo kurwara malariya na Dengue. Uyu muyobozi, aburira ko abana benshi n’abantu bakiri bato b’abanyantege nke, bashobora gupfa mu minsi ya vuba no mu byumweru bike biri imbere, niba hatagize igikorwa vuba na bwangu.
UNICEF itangaza ko abana bagize hafi icya kabiri cy’abantu barenga miliyoni 20 z’abashobora guhura n’inzara, yaturutse ku mapfa yibasiye ibihugu bya Djibouti, Ethiopiya, Kenya na Somaliya.
Urubyiruko rw’impirimbanyi rurenga 40 rwiyemeje kurengera ibidukikije, ruturuka mu mpande zose z’isi ruteraniye, i Sharm el-Sheikh, mu mujyi wa Misiri, ahabera inama ku bidukikije. Urubyiruko rurafasha UNICEF gukangura intumwa ziri mu nama ku ngaruka zikomeye z’ihinduka ry’ibihe ku bihugu bikennye kurusha ibindi kw’isi, no ku banyantege nke b’abana. Excudero agaragaza ko urubyiruko, ari rwo rukwiye gukomeza gutanga impuruza, ko igikenewe ari uko abantu bafite ububasha, batangira kugira icyo bakora.