USA: Abaturage Biteguye Amatora n'Igishyika

A campaign sign with the slogan "Protect Democracy" stands in Tuscon

Abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bafite impungenge ko amatora yabo yo kuri uyu wa kabiri ashobora kuzamo inenge n’ibibazo by’umutekano. Inzego zibishinzwe zo ziragerageza kubahumuriza.

Uko amatora yagendaga yegereza ni ko amakuru atari yo kandi adafite gihamya yagendaga nayo aba menshi cyane buri munsi, ahanini ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Inzego z’umutekano zivuga ko imbuga nyinshi zavutse ziyita iz’Abanyamerika, nyamara mu by’ukuri ari ibihugu bihanganye na Leta zunze ubumwe z’Amerika, by’umwihariko Uburusiya, Ubushinwa na Irani, biziri inyuma. Zikwirakwiza impuha ko amajwi azibwa nk’uko byagenze mu 2020, ko amatora adashobora kwizerwa, cyangwa ko demokarasi y’Amerika ari baringa, idakora na gato. Izindi ziba zigamije guca intege abaturage batavuga Icyongereza kugirango batajya gutora.

Imbuga nkoranyambaga zisanzwe zizwi nazo ziracikwa zigahitisha amakuru atari yo. Nk’uko kaminuza New York ibyerekana mu bushakashatsi iherutse gutangaza, Meta (nyina wa Facebook na Instagram), Twitter, TikTok na YouTube ntizafashe ingamba zikomeye zo gukumira ibinyoma.

YouToube, rimwe mu mashami ya Google, isubiza ko yabishyizemo ingufu. Ikinyamakuru “The Washington Post” cyemeza ko Twitter yafunze konti byibura enye zishobora kuba zifitanye isano n’Ubushinwa na Irani. Naho Meta ivuga ko yashinze amatsinda arenga 40 n’abantu amagana gukurikirana amakuru y’ibinyoma n’impuha.

Abaturage amamiliyoni bemera impuha n’ibinyoma, bityo bakavuga ko nta cyizere bafitiye amatora kuva mu 2020. Mu bushakashatsi ikigo Yougov Poll cyakoze cyasanze abantu 13% batemera na gato ko aya matora arimo umucyo. Naho 19% bavuga ko babyemera gatoya cyane. Ku rundi ruhande, ibitangazamakuru byinshi bisanga abanyapolitiki bahakana ibyavuye mu matora yo mu 2020 ari amagana mu yo kuri uyu wa kabiri. Benshi muri bo ntibajya bavuga niba bemera ibizayavamo cyangwa se ko bazemera ko batsinzwe mu gihe ari ko komisiyo y’itora ibitangaje.

Aya matora abaye igihugu cy’Amerika cyaracitsemo bibiri bitandukanye cyane mu myumvire, kandi bidashobora kugira aho bihuriza. Bikaba impamvu y’impungenge ku mutekano w’abakozi b’amatora n’abaturage.

Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu na FBI (ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha, kigengwa na minisiteri y’ubutabera) bavuga ko kuva mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka ushize bamaze kubona inshuro zirenze igihumbi amakuru ku rugomo rushobora kuba muri iki gihe cy’amatora. Amwe, anyura ku mbuga nkoranyambaga cyangwa se mu butumwa bwanditse bwa e-mail, aba atera ubwoba abakozi b’amatora, burimo no kubabwira ko bakwicwa. FBI isobanura ko biri ku rwego rwa 58% muri leta zabayemo ahanini ibirego byo kurwanya ibyavuye mu matora yo mu 2020 nka Arizona, Georgia, Colorado, Michigan, Pennsylvania, Nevada na Wisconsin.

Minisiteri y’umutekano na FBI bashyizeho umutwe wihariye w’abashinzwe gukumira no gukurikirana ibirebana byose no guteza umutekano muke n’iterabwoba. Uretse ibyo, leta zitandukanye ku giti cyazo zafashe ingamba ko nta muntu ushobora kwegera imashini z’amatora atabifitiye uruhushya n’izo guhangana n’ibitero byo ku iranabuhanga. Mu biro by’amatora henshi, bahaye abakozi b’umutekano, bashyizeho ibirahuri bitamenwa n’amasasu, bongereye abarinda umutekano. Muri make, inzego z’amatora n’umutekano zigerageza guhumuriza abaturage ko zihora ziryamiye amajanja, ko amatora afite umutekano kandi ko akwiye kwizerwa.