Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yatanze, ipeti rya Sous Liyetona ku basore
n’inkumi 568 basoje amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako mu ntara
y’Iburasirazuba. Muri bo harimo umuhungu we Ian Kagame.
Mu ijambo yagejeje kuri abo basore n’inkumi binjiye mu gisirikari cy’u Rwanda, umukuru w’igihugu ntiyigeze avuga ku bimaze iminsi bibera mu gihugu cya Kongo bifitanye isano no gushinjwa gushyigikira inyeshyamba za M23.
Ariko muri iki cyumweru umujyanama we mu by’umutekano Jenerali James Kabarebe yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirwanaho ku warugabaho igitero.
Your browser doesn’t support HTML5