Amerika Isaba Abarwanyi ba M23 Gushyira Intwaro Hasi muri Kongo

Bamwe mu barwanyi b'umutwe wa M23

Leta zunze ubumwe z'Amerika iramaganira kure intambara M23 yubuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Irasaba ko imirwano ihagarara bidatinze.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko ihangayikishyijwe n’ibyago byagwiririye abaturage b’inzirakarengane kuva intambara itangiye ku itariki ya 20 y’ukwezi gushize, birimo kwicwa, gukomeretswa, no guhunga ibyabo ari benshi.

Itangazo riributsa ko M23 iri ku rutonde rw’imitwe yafatiwe ibihano na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Abibumbye. Rivuga ko Amerika yamaganye iyi ntambara yivuye inyuma, kandi ko isaba ko imirwano ihagarara bidatinze no kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga aburengera.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika igira, iti: “M23 igomba kuva mu birindiro irimo, gushyira intwaro hasi, gusubiza abarwayi bayo mu buzima bwa gisivili, no gusubira mu biganiro bihuza Abanyekongo byatangiriye i Nairobi muri Kenya.”

Muri iri tangazo, Amerika irasaba n’abo mu karere bose bafite uruhare muri iyi ntambara guhagarika inkunga baha M23 no gukorana nayo, cyangwa n’indi mitwe yose itari iya leta ifite intwaro.

Amerika iratangaza na none ko ihangayikishijwe bikomeye n’imvugo zibiba urwango. Irasaba nabyo ko bihagarara.

Ivuga ko “gutegura, kuyobora, no gukora ibitero ku ngabo z’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye, cyangwa kuba inyuma yabyo, bishobora kuba intandaro yo gufatirwa ibihano mu rwego rw’imyanzuro itandukanye y’Inteko ya ONU ishinzwe umutekano ku isi.

Itangazo riravuga ngo “turasaba dukomeje gusubukura ibiganiro by’i Nairobi n’iby’i Luanda (bihuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo babifashijwemo n’Angola). Leta zose z’Umuryango w’Afrika y’uburasirazuba (EAC) n’Inama mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigali (ICGLR) bagomba gutsimbarara ku mahame yemejwe n’inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC n’ibiganiro by’i Luanda.”

Iri tangazo risoza rishimangira ko Leta zunze ubumwe z’Amerika ishyigikiye bidasubirwaho umutwe wa MONUSCO, ingabo z’amahoro z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo