DRC: Abanyagihugu Bavuga ko Batanguye Kubona Umusaruro w'Ingabo za EAC

Bamwe mu banyagihugu bo muri gurupema ya Bijombo

Abaturage batuye muri gurupema ya Bijombo iri muri teritware ya Uvira muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo barishimira ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba zasenye za bariyeri z’imitwe yitwaje ibirwanisho yishyuzaga amafaranga abaturage.

Ingabo z’uwo muryango zikorera mu gace ka Uvira na Mwenga zirimo iz’Uburundi n'iza Repubulika ya demokarasi ya Kongo zimaze gusenya bariyeri zirenga eshanu .
Izi bariyeri zari zarashyizweho mu buryo butemewe n’imitwe yitwaje ibirwanisho y’aba Mai Mai ndetse n’abasirikare bamwe ba leta bakorera mu misozi miremire ya Teritware ya Uvira.

Amisi Tete, umuyobozi wa gruperma ya Bijombo avuga ko izo bariyeri zitemewe n’amategeko zari ahitwa Maheta, Malimba , Ruhuha, Kateja, Kakuku , Nyakirango ndetse na Ruheshi.

Usibye za bariyeri zavanweho , aba baturage bavuga ko kuba izi ngabo z’Afrika y’uburasizuba ziri muri ako karere bituma baragirira amatungo yabo aho atarasanzwe aragirirwa kubera umutekano muke.

Cyakoze n’ububwo izi bariyeri zari mu Masango zavanyweho , abaturage bava Uvira bagana Bijombo cyangwa abava Bijombo bagana Uvira banyuze mu nzira ya Kirungwabo bahangayikishijwe n’ubwinshi bwa za bariyeri za FARDC ziri muri uwo muhanda

Twagerageje kuvugisha umuvugizi wa gisirikare wa FARDC muri aka karere ntibyadukundira, ariko umuyobozi wa grupema ya Bijombo avuga basabye ingabo z’Afurika y’uburasizuba kubavanira ho za bariyeri ziri mu nzira ya Uvira-Kirungwa