U Rwanda na Kongo Biraterana Amagambo ku Nkunga Ihabwa M23

BUNAGANA

Ibihugu bya Repubulika ya Demukarasi ya Kongo n’u Rwanda bikomeje kwitana ba mwana ku kuba intandaro y’ibibazo by’intambara z’umutwe w’inyeshyamba za M23 zongeye kubura mu burasirazuba bwa Kongo.

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo leta y’u Rwanda yari yasohoye itangazo ishinja Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kurenga ku byo icyo gihugu gituranyi cyemeye byo gukemura ibibazo by’umutekano muke binyuze mu nzira y’ibiganiro na dipolomasi, kikaba cyarahisemo gukoresha ingufu za gisirikare.

Muri iryo tangazo kandi, u Rwanda rwashinjaga igisirikare cya Kongo-FARDC gukorana n’imitwe y’itwaje intwaro, irimo n’uwa FDLR – u Rwanda rwakunze gushinja kurugabaho ibitero, runavuga ko ugizwe n’abahunze bakoze Jenoside muw’1994.

U Rwanda ruvuga ko kongera kubura ibitero ku mutwe wa M23 kw’igisirikare cya Kongo biciye ukubiri n’uburyo bwari bwemeranyijweho ku rwego rw’akarere mu gukemura ibibazo, burimo n’inzira z’ibiganiro by’I Nairobi muri Kenya n’I Luanda muri Angola.

Muri iri tangazo kandi leta y’u Rwanda yavuze ko amagambo ahembere urwango rushingiye ku bwoko, n’ikoresha ry’imbunda ziremereye igisirikare cya Kongo kirasa mu duce two ku mipaka gihana n’u Rwanda, hamwe n’ibirego rushinjwa bidafite ishingiro bidakwiye kwihanganirwa.

Mu gusoza, u Rwanda ruvuga ko “nubwo rukomeje gushotorwa n’abategetsi ba Kongo n’igisirikare cyayo, ariko rwo rwongere gushimangira ugutanga umusanzu warwo mu gukemura ibibazo by’umutekano binyuze mu nzira y’amahoro hashingiwe ku byemeranyijweho ku rwego rw’akarere. "Nyamara ko “rutazahwema kwamagana ugukomeza guhindurwa igitambo rutwererwa ibibazo bwite bya Kongo ubwayo.”

Kuri uyu wa kabiri, mu gusubiza kuri ibi, leta ya Kongo nayo – binyuze mu biro by’umuvugizi wayo akaba na Minisitiri w’itumanaho Bwana Patrick Muyaya Katembwe – yasohoye itangazo ryamagana icyo yise “imvugo zuje uburyarya z’u Rwanda n’ibikorwa by’igisirikare cyarwo ku butaka bwa Kongo.”

Muri iryo tangazo leta ya Kongo ifata ibyatangajwe n’u Rwanda, nk’ikindi gihamya cy’uko rwiyemerera ko ari rwo rushyigikira M23. Itangazo riti: “wakwiyumvisha ute ko leta y’amahanga ivugira umutwe w’iterabwoba ukorera mu kindi gihugu?” Leta ya Kongo ikavuga ko “itiyumvisha uburyo igisirikare cy’igihugu cyakwangirwa kuzuza inshingano gihabwa n’itegeko-nshinga zo kurinda abaturage bacyo n’inzego z’igihugu ibyihebe bigenzwa no kubiba urupfu n’ukwiheba mu baturage.”

Kongo iravuga ko imyitwarire y’u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame mu kibazo cya M23 igaragaza mu buryo buhagije gahunda yarwo yo gukomeza kwivanga mu bibazo bwite bya Kongo rugamije ko “mu burasirazuba bw’iki gihugu haguma icyuka cy’ubwoba ngo rukomeze ubusahuzi bwamenyekanye hose ku ruhando mpuzamahanga.”

Leta ya Kongo kandi irashinja u Rwanda kugaragaza imyitwarire ivuguruza ibyo rwiyemeje mu biganiro by’amahoro bitandukanye, kuva ku by’I Nairobi, I Luanda ndetse no mu nama abakuru b’ibihugu bya Kongo n’u Rwanda bagiraniye na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron I New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Aho hose Kongo ikavuga ko impande zirebwa n’ikibazo zose ziyemeje kurandura imitwe yose yitwaje intwaro, harimo na M23.

Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, muri iri tangazo inahakana ibyo ishinjwa n’u Rwanda byo kubiba inzangano zishingiye ku bwoko. Kubw’iki gihugu “ibyo ni ibinyoma bikwirakwizwa n’u Rwanda hagamijwe gucamo ibice abaturage ba Kongo.”

Ku bindi umuvugizi wa leta ya Kongo yagarutseho kandi, yashinje M23 kwiyitirira kurinda abaturage, nyamara ahubwo abaturage benshi barahunze uwo mutwe abandi bakicwa bunyamanswa.

Bwana Patrick Muyaya Katembwe, umuvugizi wa leta ya Kongo asoza iri tangazo avuga ko igihugu cye cyongeye gushimangira ubushake bwacyo mu kubaha ibikubiye mu nzira zose z’ibiganiro by’amahoro, ariko kandi gitsimbaraye ku guhagarika ibyaha n’ibikorwa by’iterabwoba birimo gukorwa n’umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda.

Nyamara, umutwe wa M23 nawo mu ibaruwa wandikiye umukuru w’akanama ka LONI gashinzwe uburenganzira bwa muntu, Ijwi ry’Amerika ifitiye kopi, urashinja igisirikare cya leta ya Kongo-FARDC ibikorwa by’ubwicanyi ku baturage b’abasivili no kurenga ku mahame mpuzamahanga agenga intambara.

Muri iyi baruwa hararondorwamo ahantu hatandukanye ho muri Rutshuru mu ntara ya Kivu ya Ruguru, igisirikare cya Kongo cyakoresheje ibibunda biremereye mu kurasa ku basivili mu ntambara yamaze iminsi 5 hagati ya tariki ya 20 n’iya 24 y’uku kwezi kwa 10.

Umutwe wa M23 kandi uranarondoramo amwe mu mazina y’abantu baba barahitanywe n’ibyo bisasu, ndetse ukavuga ko bimwe byanaguye hakurya y’umupaka mu gihugu gituranyi cya Uganda.

Muri iyi baruwa M23 irashinja igisirikare cya Kongo kwifatikanya n’umutwe wa FDLR hamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro mu kugaba ibitero ku baturage b’abasivili. Uretse kugaba ibitero ku basivili M23, iranashinja igisirikare cya leta gufunga inzira yari yagenewe kunyuzwamo ubufasha bw’ibikorwa by’ubutabazi.

M23 yasabye umukuru w’akanama ka LONI gashinzwe amahoro n’umutekano gukora iperereza ryihariye kuri ibyo byaha byose byo mu ntambara birimo gukorwa n’igisirikare cya leta ku baturage cyakabaye kirinda.

Intambara ishyamiranyije umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda yongeye kubura kuva mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’agahenge k’ibyumweru bike nta mirwano. Hashize amezi atatu umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mupaka Kongo ihana na Uganda n’uduce tundi tuwegereye muri teritwari ya Rutshuru.

Imirwano yubuye mu gihe hari hamaze imyigaragambyo y’abaturage hirya no hino mu ntara za Kivu ya Ruguru n’iy’Epfo basaba ko Bunagana yabohozwa ikavanwa mu maboko y’izo nyeshyamba.