Pakistani Yasabye Iperereza Ku Rupfu rw'Umunyamakuru Sharif Warasiwe Muri Kenya

Arshad Sharif

Umunyamakuru wa televiziyo ukomoka muri Pakistani ejo kuwa mbere yarasiwe muri Kenya arapfa.

Pakistani yatangaje ko igiye gutangira gukora iperereza kw’iyicwa rye.

Urupfu rwa Arshad Sharif rwamenyekanye akimara kuraswaho urufaya na polisi ya Kenya. Yabaga muri Kenya aho yamenyekanye cyane kubera gukora kuri imwe muri televiziyo zikomeye mu gihugu itatangajwe iyo ari yo.

Sharif yari yarahunze igihugu cye mu kwezi kwa munani, yirinda kubazwa bimwe mu byaha yashinjwaga birimo kunenga imikorere y’ikigo gikomeye cya gisirikare, no gushyigikira uwahoze ari ministiri w’intebe Imran Khan.

Ibi byose reta ivuga ko ari ukwigomeka. Nubwo yavuye iwabo ahunze kubera ibyo yari akurikiranyweho, ntibyabujije ministiri w’intebe wa Pakistani gutangaza uyu munsi ko bazakora iperereza ku rupfu rwe.

Kenya yo, ivuga ko habaye ikosa ryo kutamenya uwo polisi yarasheho kuko uyu munyamakuru yanyuze kuri bariyeri yayo ari mu modoka mu gihe polisi yo yari irimo gushaka imodoka yibwe.

Amakuru yiriwe acicikana muri bimwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga byo muri Pakistani, avuga ko urupfu rwe rwateguwe. Ibi byaba byumvikanisha ko ibitangazwa na reta ya Kenya ku rupfu rwa Sharif byo ari ibinyoma.

Kunenga ubutegetsi bwa Pakistani kugeza ubu biracyafatwa nko kurenga umurongo utukura. Kuri ubu, Pakistani ibarirwa ku mwanya w’i 157 mu bihugu 180 ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bw’itangazamakuru.