Impanuka y'Indege ya Gisirikari y'Uburusiya Yahitanye Abantu 13

Indege itera ibisasu bya bombe, yahanukiye ku mujyi wo ku cyambu cya Yeysk

Indege y’intambara y’Uburusiya yahanukiye mu gice gituwe cy’umujyi w’Uburusiya wa Azov ku nyanja, nyuma y’uko moteri igize ibibazo, bigatuma abantu batari munsi ya 13 bahasiga ubuzima.

Batatu bapfuye ejo kuwa mbere nyuma yo gusimbuka bava kuri etaje yo hejuru ku muturirwa w’amataje icyenda.

Bageragezaga guhunga inkongi y’umuriro muri iyo nyubako bari batuyemo. Abandi bantu 19 bashyizwe mu bitaro bafite ibikomere nk’uko abayobozi babivuze.

Iyo ndege itera ibisasu bya bombe, yahanukiye ku mujyi wo ku cyambu cya Yeysk, nyuma y’uko imwe muri moteri zayo ifashwe n’umuriro, ubwo yari ihagurutse ku butaka iri mu myitozo, nk’uko minisitiri w’ingabo w’Uburusiya yabivuze.

Yavuze ko abari bayirimo bombi, bayisohotsemo amahoro, ariko ko iyo ndege yahanukiye mu karere gatuwe, igihe amatoni ya lisansi yaturikaga imaze kugwa.