Ubwato bwa 5 Bwatwaye Ingano za Ukraine muri Etiyopiya

Bumwe mu bwato bundi bwigeze gutwara ingano muri Etiyopiya buvuye muri Ukraine

Ubwato bwa gatanu bwakodeshejwe n’ishami rya ONU ryita ku biribwa PAM, bwahagurutse muri Ukraine, ku cyambu cy’inyanja y’umukara cya Chornomorsk, butwaye amatoni ibihumbi 30.000 by’ingano za Ukraine bujyanye muri Etiyopiya.

Minisitiri w’ibikorwa remezo wa Ukraine wabitangaje uyu munsi kuwa gatanu, yavuze ko muri iyo programu, Ukraine izohereza amatoni 150.000 muri Etiyopiya, muri Yemeni no muri Afuganistani.

Ingano za Ukraine zarabuze kuva intambara itangiye mu gihugu, bitewe n’uko ibyambu by’inyanya y’umukara, byanyuzwagaho imizigo byafunzwe, bigatuma ibiciro by’ibiribwa bizamuka kw’isi hose, bikanateza ubwoba bw’ibura ry’ingano muri Afurika no mu burasirazuba bwo hagati.

Ibyambu bitatu by’inyanja y’umukuru, byongeye gufungurwa mu mpera z’ukwezi kwa karindwi, hakurikijwe amasezerano hagati y’Uburusiya na Ukraine bafashijwemo n’umuryango w’abibumbye na Turukiya.

Minisitiri w’ibikorwa remezo wa Ukraine, ejo kuwa kane yanavuze ko, miliyoni 6 n’ibihumbi Magana ane by’amatoni y’imyaka byahagurukiye ku byambu bya Ukraine biciye muri ayo masezerano.
Reuters