Leta zunze ubumwe z'Amerika iratangira uyu munsi gupima Ebola abantu bose baturutse muri Uganda bayigendereye. Guverinoma ya Perezida Biden yatangaje ko abantu bose baje muri Amerika n’indege baturutse muri Uganda, cyangwa abakandagiyeyo bose mu minsi 21 ishize, bagomba kururukira ku bibuga mpuzamahanga bitanu byonyine gusa: New York, Newark, Atlanta, Chicago na Washington.
Bazajya bahasanga abakozi ba CDC (ikigo cy’igihugu gishinzwe gukumira indwara z’ibyorezo) kugirango babanze babapime. Kugeza ejo kuwa kane, nta muntu n’umwe uzwi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ko yaba yaranduye Ebola. Nta n’ikindi gihugu kizwi kugeza ubu Ebola yo muri Uganda yaba yaragezemo. Ariko CDC ivuga ko ari ngombwa gufata ingamba hakiri kare.
Leta ya Uganda yatangaje bwa mbere ku itariki ya 20 y’ukwa cyenda gushize ko Ebola yabonetse mu karere ka Mubende. Kuva icyo gihe, OMS (Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima) ivuga ko abantu 63 bayanduye muri Uganda. 29 muri bo yarabahitanye bitaba Imana.