Rwanda: Bamporiki Yakatiwe Gufungwa Imyaka Ine

Bwana Edouard Bamporiki

Bwana Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco yakatiwe gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga. Ni nyuma yo gutsindwa urubanza yaburanagamo n’ubushinjacyaha ku. Byaha byo kwaka ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Byafashe iminota itari munsi ya 30 perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge asoma icyemezo ku rubanza rwa Bwana Bamporiki ku byaha aburana n’ubushinjacyaha. Icyumba cy’urukiko cyari cyakubise cyuzuye umupolisi ufite imbunda acunze umutekano w’imbere mu rukiko.

Yaba Bamporiki, abamwunganira mu mategeko n’ubushinjacyaha nta ruhande na rumwe rwari mu rukiko. Ubushinjacyaha burega Bamporiki icyaha cyo kwakira , gusaba cyangwa gutanga indonke cyangwa ruswa, n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Mu miburanire ubushinjacyaha bwavuze ko Bamporiki yemera ko yakiriye indonke ariko we akabyita amashimwe. Nyuma y’isesengura rishingiye ku ngingo z’amategeko umucamanza Adolphe Udahemuka yavuze ko Bamporiki nk’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco atari mu nzego zifata ibyemezo muri minisiteri y’ubucuruzi, minisiteri y’imikorwaremezo no mu bashinzwe imyubakire mu mujyi wa Kigali.

Yavuze ko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza ububasha Bamporiki yaba yarakoresheje mu ifungwa n’ifungurwa ry’uruganda rukora inzoga rwa Norbert Gatera na bagenzi be. Yavuze ko icyo Bamporiki yakoze ari uguhemukira inshuti ye akayikuraho umutungo wayo akoresheje iterabwoba.

Yavuze ko na mbere y’urubanza , Bamporiki yanditse ibaruwa yemera ko yakiriye iyezandonke ya Gatera amwizeza ko agiye kumukorera ubuvugizi. Umucamanza yavuze ko asanga Bamporiki ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri. Yashingiye ku zindi manza zaciwe mu nkiko z’u Rwanda.

Ku ngingo yo kumenya niba hari amafaranga y’indonke yafatiriwe mu biganza cyangwa mu mifuka bya Bamporiki, urukiko rwavuze ko yatanze amabwiriza yo kuyatera imirwi. Miliyoni ebyiri bazisanze mu modoka ya visi meya w’umujyi wa Kigali Merard Mpabwanamaguru andi agera kuri miliyoni eshatu ayabitsa umukozi wa hoteli imwe muri Kigali.

Mu magambo y’umucamanza avuga ko ibyo nta mpaka bitera kuko bigaragaza nta nkomyi ko ayo mafaranga yari mu bubasha bwa Bamporiki n’ubwo batayamufatanye kuko ari we wagenaga irengero ryayo.

Ku mafaranga miyoni ebyiri yiswe “Inzoga “ ya Mpabwanamaguru , urukiko rwavuze ko bidakwiye gutera urujijo kuko kwakira indonke bikoranwa amayeri yatuma badafatirwa mu cyuho. Rwavuze ko ahenshi mu nzego ruswa izwi ku izina ry’umuti w’ikaramu.

Ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, umucamanza yavuze ko Bamporiki ibyo yakoze byose yabikoze yitwaje ko yari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco. Yavuze ko mu 2021 yafunguje Anita Urayeneza ari we mugore wa Gatera bakamuha miliyoni 10 z’amafaranga; kandi uwo mugore yari akurikiranyweho ibyaha byo gutanga ruswa.

N’ubwo Bamporiki avuga ko ibyo byose byari amashimwe ku buvugizi yakoreraga umuryango wa Gatera, umucamanza yavuze ko umukozi wese wa leta cyangwa undi muntu ukora ikibujijwe n’itegeko aba akoze icyaha. Yavuze ko Bamporiki yari azi neza ko bibujijwe kwakira impano nk’umuyobozi.

Umucamanza yavuze ko ntaho Bamporiki yabwiye Gatera ko agiye kumuvuganira ngo umugore we abone ubutabera. Yemeje ko yasabaga ko afungurwa byanze bikunze kabone n’ubwo yaba umunyacyaha. Yanzuye ko Bamporiki yakoresheje igitinyiro cye yiruka mu nzego agamije kurekuza uwari ukurikiranyweho icyaha kugira ngo bamuhe amafaranga.

Ku cyaha cya mbere urukiko rwavuze ko Bamporiki yakoresheje imyanya y’icyubahiro yarimo atwara imitungo y’abandi mu buriganya. Ibi ni na byo byamusunikiye gukora icyaha cya kabiri cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Umucamanza yavuze ko ukwemera icyaha kwa Bamporiki kwafashwe nk’impamvu nyoroshyacyaha kuko icyo yanyuranyagaho n’ubushinjacyaha ari inyito y’icyaha cya mbere. Umucamanza yavuze ko Bamporiki yakoze ibyaha bigize impurirane mbonezamugambi.

Mu kumugabanyiriza ibihano urukiko rwahanishije Bamporiki igihano cy’igifungo cy’imyaka ine muri gereza no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’amanyarwanda. Yari yasabiwe imyaka 20 na miliyoni 200. Ku ngingo yo kumusubikira ibihano, umucamanza yashimangiye ko Bamporiki nk’umuntu wari umutegetsi uzi ubwenge muri minisiteri y’urubyiruko n’umuco azi indangagaciro na kirazira, kumusubikira ibihano nta somo byaba bitanga.

Bamporiki wari umaze igihe afungiwe iwe mu rugo, ari muri bake mu bategetsi bahawe aya mahirwe byongeye ku cyaha cya ruswa u Rwanda ruvuga ko rutazigera rwihanganiye. Aracyafite iminsi 30 yo kujuririra ibihano yahawe cyangwa kubyemera uko biri. Twahamagaye nyir’ubwite ku murongo wa telefone tugamije kumenya uko yakiriye ibihano n’icyo agiye gukurikizaho ntiyitaba. Bamporiki ntiyanasubije ubutumwa bugufi twamwoherereje kuri telefone ye.

Umwe mu bamwunganira mu mategeko yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Bamporiki ataramuha uburenganzira bwo kugira icyo atangaza ku cyemezo cy’umucamanza bityo ko ntacyo yarenzaho.

Kuri Pasitor Jean Claude Niyonzima yakurikiranye urubanza kuva Rutangiye. Ntacira akari urutega Bamporiki. Mu gusabira Bamporiki kutisanga mu mujyiruru, Pasitor Niyonzima hari icyo ashingiraho avuga ko ari ingenzi.

Bamporiki w’imyaka 39 y’amavuko avuga ko yinjiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2000 afite ibiceri 300 by’amafranga. Avuga ko yatangiriye ku mirimo iciriritse irimo no gucukura imisarane. Nyuma y’urwo rugendo, Bamporiki mu minsi yashize akiri minisitiri yatrangaje ko amaze kuzuza miliyari y’amafaranga. Tuzakomeza gukurikirana ibijyanye n’uru rubanza.