Mali Ntizokubaha Ibihano CEDEAO Yafatiye Gineya

Mali yavuze ko itubaha kandi itazubahiriza ibihano umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO)) wafatiye igihugu gituranyi cya Gineya nyuma ya Kudeta yo mu mwaka ushize.

Ibihugu 15 bigize umuryango wa CEDEAO mu cyumweru gishize byafatiye ibihano abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Gineya, bitewe no gutinda cyane gutegura amatora no gusubizaho ubuyobozi bugendera kuri demokarasi, nyuma yo gufata ubutegetsi mu mwaka ushize.

Mu bihano byafatiwe itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi muri Gineya, harimo gufatira imitungo yabo no kubabuza gutemberera mu bindi bihugu byo mu karere. Mali yari yafatiwe ibihano birenze ibyo mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’uko itsinda ry’abasilikare ryari ku butegetsi, naryo ritinze gutegura amatora.

Itangazo ry’umuvugizi wa guverinema ya Mali na minisitiri w’intebe w’agateganyo Abdoulaye Maiga, rigira riti: “Dushingiye ku gushyigikirana n’ubuvandimwe hagati ya Mali na Gineya, guverinema y’inzibacyuho yafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’ibihano byose bitemewe n’amategeko, bitubaha ikiremwa muntu kandi bitubahirije amategeko, byafatiwe Gineya kandi ntacyo tuzabikoraho”.

Banavuze ko Mali ishobora, igihe byaba ngombwa, gufata ingamba zo gufasha Gineya kurwanya ingaruka zaturuka kuri ibyo bihano. Ibirebana n’ingaruka zishobora kuba kuri Mali, yanze kwubahiriza ibyo bihano, ntibyahise bisobanuka.