Abantu 22 bapfuye ubwo kajugujugu za gisirikare ebyiri za Uganda zahanukiraga mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, ejo kuwa kabiri.
Umuvugizi wa gisirikare wa Kongo utifuje ko amazina ye atanganzwa ni we wemeje ayo makuru.
Ingabo za Uganda zari zitaratangaza uburyo izo kajugujugu zahanutsemo.
Umuvugizi wazo, Felix Kulayigye, yemeje ko kajugujugu imwe yaguye kandi agira ati: “Hari abantu bahasize ubuzima, ariko nta yandi makuru arambuye mfite muri aka kanya”.
Uganda yohereje abasirikare mu gihugu bituranye cya Kongo mu kwezi kwa 12, gufasha kurwanya umutwe w'iterabwoba uzwi nka ADF.
ADF ni umwe mu mitwe myinshi y’abarwanyi, irwanira ubutaka n’umutungo kamere wa Kongo mu burasirazuba. Muri iyi myaka icumi ishize, indwano zahitanye ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi kandi bwakuye mu byabo abandi babarirwa muri za miliyoni.