U Rwanda Rukeneye Miliyari 66 yo Kwitegura Guhangana n'Ibyorezo

Abakozi b'inzego z'ubuzima mu bihugu bituranye n'u Rwanda aho Ebola yamaze kugera

Leta y’u Rwanda itangaje iby'uko ikeneye iyi ngengo y'imali mu gihe muri Uganda havugwa ubwiyongere bw'abantu bamaze kwandura indwara ya Ebola.

Kugeza ubu Ministeri y'ubuzima mu Rwanda yemeza ko nta ndwara ya Ebola yari yagera mu gihugu.

Gusa mu nama yahuje abayobozi ba ministeri y'ubuzima n'abahagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima OMS, n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuzima, batangaje ko bakeneye kwitegura ku buryo buhagije guhangana n'ibiza nk'iki mu gihe byaba bigeze mu Rwanda.

Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika Assumpta Kaboyi yakurikiye iby'avuzwe n'inzego z'ubuzima zo mu Rwanda ategura inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

U Rwanda Rwemeza ko Kugeza Ubu nta Ndwara ya Ebola Iragera mu Gihugu