Ijambo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagejeje ku nama mu nama rusange ya 77 y’Umuryango w’Abimbumbye ryari ryitezweho n’abatari bake kugira icyo rivuga ku magambo Perezida Felix Antoine Tshisdekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo yavuze ku munsi w’ejo ubwo yashinjaga u Rwanda gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23 zirwanya ubutegetsi bwa Kongo.
Perezida Kagame ntiyagize icyo avuga by’umwihariko kuri iyo ngingo nyirizina, ngo yemere cyangwa ahakane ibyavuzwe na perezida Tshisekedi. Cyakora yavuze mu buryo rusange ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Perezida Kagame yavuze ko ibiheruka kuhagaragara mu burasirazuba bwa Kongo mu minsi yashize byerekana ko ibibazo b’umutekano bihari ntaho bitaniye n’ibyariho mu myaka 20 ishize ubwo ingabo za ONU zoherezwaga mu butumwa bwo kurinda amahoro. Avuga ko ibyo bibazo byatumye ibihugu bihana imbibe na kongo nk’u Rwanda byibasirwa n’ibitero byambukiranya imipaka nyamara kandi bishobora gukumirwa
Ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku nama mu nama rusange ya 77 y’Umuryango w’Abimbumbye ryamaze iminota hafi icyenda, ryagarutse no ku bindi bibazo byerekeye imvururu n’imidugararo birangwa hirya no hino ku isi, ibyerekeye ubuzima, iterambere, imihindagurikire y’ibihe, ubukungu, n’ikibazo cy’abimukira.
Yavuze ko gushakira umuti ibi byose bisaba ubufatanye ku rwego mpuzamahanga nyamara ko birushaho kugenda bigaragara ko amahanga atabasha gufatanya ku rugero rukenewe, cyane cyane iyo harimo inyungu z’ibihugu by’ibihangange. Yashimangiye ko ubufatanye hagati y’ibihugu bifite ubushake butaziguye butanga umusaruro maze atanga urugero rw’ubufatanye ingabo z’u Rwanda zagiranye na Centrafrika n’iza Mozambike na SADC.
Ibindi Perezida Kagame yatinzeho mu ijambo rye ni ibyerekeye inkunga ituruka mu mahanga igomba kugendana no kwishakamo amikoro kw’ibihugu by’Afurika.
Yavuze ko Afurika yunze ubumwe ikomeje gukurikiranira iyi ntego hafi kandi ikomeje gutera imbere.
Mu gusoza ijambo rye Perezida Kagame yavuze ko isi irebwa n’ibibazo bikomeye kandi umwanya wo kubikemura ari muto. Yagize ati: “ntitwamenya cyangwa ngo dukumire ibibazo byose ariko twakwitegura neza guhangana na byo vuba na bwangu kandi mu buryo buhamye nk’uko bikenewe cyane cyane habayeho gufatanya”
Geoffrey Mutagoma, VOA
Your browser doesn’t support HTML5