Impanuka Mu Muhango wo Kurahiza Ruto Nka Perezida wa 5 wa Kenya

Perezida William Ruto wa Kenya

Muri Kenya, abantu benshi bagwiriranye ku marembo ya sitade mpuzamahanga i Nairobi, mbere y'uko William Ruto arahira ku mwanya wa perezida, uyu munsi kuwa kabiri.

Ruto abaye perezida wa gatanu uyoboye Kenya. Ni umuhango witabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b'ibihugu hafi ya byose bigize umuryango w'Afurika y'iburasirazuba.

Videwo yerekanywe kuri Televisiyo ya Kenya yagaragaje abantu baherezwa abaganga nyuma yo kugwirirana hanze ya sitade y’imikino ya Kasarani, ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000.

Ibitaro Mama Lucy byakiriye abarwayi benshi bakomerekeye mu ruvunganzoka, nk’uko Joseph Mbithi wo mu ishami ry’ibyo bitaro rishinzwe ubutabazi bwihutirwa, yabivuze. Yongeyeho ko muri abo ntawe urembye.

Serivisi itwara abarwayi yavuze ko imodoka zayo zajyanye abantu batari bake bakomeretse mu bitaro byibura bitatu, ariko ko nta bisobanuro birenzeho yari afite.

Iyo sitade yari ipakiye abayoboke ba Ruto mbere ya saa kumi n’imwe za mu gitondo. Polisi y’igihugu kuri twitter yavuze ko sitade yari yuzuye kandi ko yari yasabye ko nta wundi muntu n’umwe wongera kugerageza kwinjira