Umubiligikazi wavukiye mu Rwanda wari umaze imyaka 52 ashaka umuryango we yawubonye binyuze mu kiganiro Agasaro Kaburaga ku Ijwi ry’Amerika.
Madame Helene Eveline Schmidt w’imyaka 70 yatandukanijwe na nyina akimara kuvuka ashyirwa muri kimwe mu bigo byareraga abana bavutse hagati y’abagabo b’Ababiligi n’Abanyarwandakazi mu gihe cya gikoloni .
Umubyeyi we, Pierre Schimdt wari umukozi w’ubutegetsi bwa gikoloni-mbiligi muri teritware ya Rwanda-Urundi ntiyigeze abwira umukobwa we izina rya nyina.
Amaze kugira imyaka 19, avuye muri Amerika aho yari yoherejwe na Se kwiga amashuri yisumbuye, Madame Helene Eveline Schmidt yatangiye urugendo rwo gushaka inkomoka ye. Yitabaje ubutegetsi bw’Ububiligi ndetse ajya no ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abimubye rishinzwe abikumira (OIM) ariko araheba.
Nyuma y’imyaka 51 ashakisha, abifashijwemo n’Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’Abametisi “Metis du monde” rikorera mu Bubiligi, yaje mu kiganiro Agasaro kaburaga, abwira umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana ati: “Nimumfashe rwose, sinshaka gupfa ntabonye umuryango wanjye, numva ijwi rimpamagara rimbwira ko ngifite abavandimwe”.
Nyuma y’ukwezi kumwe yumvikanye ku Ijwi ry’Amerika, n’ubushakashatsi budahwema, yahuye n’umuvandimwe we rukumbi usigaye ku isi. Ni Mariyana Faustin Karangwa uba muri Tanzaniya. Mu byishimo byinshi yagize ati: “narize amarira yanjye yose, ubu ahasigaye ni ukwishima. Namaze imyaka 50 nshaka umuryango wanjye, ntawabashije kumfasha, ariko Ijwi ry’Amerika mwabishoboye”.
Your browser doesn’t support HTML5