Leta y’u Rwanda yatangaje ko abaturage bazakomeza kwinangira banga kwimuka kubw’ibikorwa by’inyungu rusange, izitabaza ingufu. Muri Abo harimo abasanzwe batuye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Byavuzwe n'uwungirije umuvugizi wa leta y'u Rwanda, bwana Alain Mukurarinda.
Mu biganiro akarere ka Gasabo kongeye kugirana n’abahatuye byaranzwe n’ubwumvikane buke nk’uko byagiye bigenda mu bihe byabanje ku bagiye basimburana kuri iki kibazo.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Madamu Pauline Umwali kuri iyi nshuro yabahamirije ko babishaka batabishaka bagomba kwimuka.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye iki kibazo abiteguraho inkuru irambuye mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Your browser doesn’t support HTML5