Ubutegetsi bwo muri Kolombiya buravuga ko abapolisi barindwi baguye mu gitero ubwo imodoka barimo yaturikanwaga n’igisasu cyo mu bwoko bwa mine. Abacitse ku icumu baguye mu gico cy’abitwaje intwaro.
Ikinyamakuru The New York Times cyandikirwa hano muri Amerika kiravuga ko umusirikare muto waguye muri icyo gico batezwe mu majyepfo y'igihugu yari afite imyaka 18.
Perezida Petro Gustavo na we ubwe wahoze ari inyeshyamba yatangarije ku rubuga rwa Twitter ko iki cyubi ingabo ze zaguyemo ari igikorwa kigamije kuzambya amahoro mu gihugu. Kugeza ubu ntawe urigamba iki gikorwa.
Leta ya Kolombiya yasinyanye amasezerano y’amahoro n’inyeshyamba zigisirikare giharanira impinduramatwara muri Columbia (FARC) mu mwaka wa 2016 ariko aya masezerano ntabwo yabujije ibikorwa by’imvururu gukomeza.