Abakuru b’ibihugu by’Afurika, abakuriye ibigo bikomeye by’ubucuruzi, n’abakuru b’imiryango mpuzamahanga bateraniye i Tunis muri Tuniziya mu nama mpuzamahanga ku iterambere ry’Afurika yiswe 'Inama ya Tokyo'.
Iyo nama yashyizweho na leta y’Ubuyapani kuva mu 1993 mu rwego rwo gufasha Afurika mu iterambere n’umutekano.
Ibyerekeye icyuho mu bukungu cyatewe n’ikiza cya Covid 19, ikibazo cy’ibiribwa cyarushijeho gukomera kubera intambara Uburusiya burwana na Ukraine ndetse n’ibyerekeye imihindagurikire y’ibihe ni bimwe mu byo bari buganireho muri iyo nama itangira kuri uyu wa gatandatu.
Mu gihe abakuru b’ibihugu by’Afurika bagera kuri 30 bari bwitabire iyo nama bahibereye, Ministri w’Intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida, we arayitabira akoresheje uburyo bw’iya kure. Byatewe n’uko mbere gato y’inama bamupimye bagasanga yaranduye covid 19.