Uganda: Jenerali Elly Tumwine Yitabye Imana

Jenerali Elly Tumwine umwe mu nyeshyamba 27 zatangiye umutwe wa NRA washyize Perezida Museveni ku butegetsi

Jenerali Elly Tumwine wigeze kuyobora ingabo za Uganda yitabye Imana. Uyu musirikare wigeze no kuba ministri w’umutekano muri icyo gihugu yari mu nyeshyamba 27 za mbere za National Resistence Army (NRA) zari ziyobowe na perezida Museveni wafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1986.

Jenerali Elly Tumwine wari ufite imyaka 68 yaguye i Nairobi muri Kenya azize Kanseri y’ibihaha nkuko byatangajwe n’ubutegetsi bwo muri Uganda.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kampala muri Uganda, yakurikiranye iyo nkuru ushobora kuyumva mu buryo burambuye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Umwe mu Batangije Inyeshyamba za NRA muri Uganda Yitabye Imana