Leta zunze ubumwe z'Amerika irasaba abaturage bayo bari i Kiev, umurwa mukuru wa Ukraine, kuhahunga bidatinze. Ifite impungenge ko Uburusiya bushobora kuharasa ibisasu byinshi muri iyi minsi.
Ukraine izizihiza umunsi w'ubwigenge bwayo ejo kuwa gatatu. Leta ya Perezida Volodymyr Zelenskyy ivuga ko yiteze ko Uburusiya buzarasa cyane umurwa mukuru, Kiev. Si Ukraine yonyine ariko ifite impungenge. Izisangiye na Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Bityo, mu itangazo yashyize ahagaragara, ambasade ya Leta zunze ubumwe z'Amerika i Kiev ivuga ko "minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika ifite amakuru nyayo yemeza ko "Uburusiya burimo butegura kurasa ibisasu byinshi ku bikorwa remezo n'inyubakwa za guverinoma ya Ukraine muri iyi minsi."
Ambassade irasaba Abanyamerika bari muri Ukraine "kuvayo vuba bidatinze, bakoresheje uburyo bwabo bwite bwose bashoboye." Irabagira inama yo guhunga bakoresheje by'umwihariko inzira z'ubutaka.
Naho leta ya Ukraine yabujije abaturage bayo gukora ibirori mu murwa mukuru ku munsi w'ubwigenge kugera ejobundi kuwa kane kubera impungenge z'ibisasu bya misile by'Uburusiya.