Kuri uyu wa mbere tariki ya 15/08/2022, Abasirikare b’Uburundi binjiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo gufatikanya n’igisirikare cya Kongo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho ikorera mu ntara ya Kivu y’epfo.
Amakuru Ijwi ry’Amerika rikesha umuvugizi w’igisirikare cya Kongo muri Uvira Lieutenant Marc Elongo avuga ko abo basirikare b’Abarundi binjiye muri Teritware ya Uvira bari ahitwa Luberizi ho mu kibaya cya Rusizi. Binjiye mu rwego rw’ Itsinda ry’ingabo z’akarere ka Afurika y'I Burasirazuba kandi ko bazakorana n’ingabo za Kongo mu kurwanya imitwe yose yitwaje ibirwanisho iri muri iyi ntara ya Kivu y’epfo.
Yagize ati: “Kuva kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 /08/ 2022, ni bwo itsinda ry’ingabo z’Uburundi ryinjiye ku mugaragaro muri Kongo mu karere ka gisirikare ka sokola 2 . Iri tsinda ry’Abarundi kuri ubu riherereye mu kigo cy’amahugurwa cya Luberizi kandi ryaje mu rwego rwo guhuriza hamwe ingufu zishigikiwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje ibirwanisho.”
Andi makuru Ijwi ry’Amerika rikesha bamwe mu basirikare bari mu kibaya cya Rusizi yemeza ko ari abasirikare 630 b’Uburundi binjiye muri Kongo banyuze ku mupaka wa Vugizo uri kuri Kiliba. Gusa kwinjira muri Kongo kw’aba basirikare b’Uburundi bamwe mu bagize société civile iri mu kibaya cya Ruzizi ntibabyakiriye neza kuko bashinja ibisirikare byo muri ibi bihugu ko nabyo bishigikira imitwe yitwajwe ibirwanisho .
Bernard Kadogo Tondo, umuyobozi wa Societe civile mu kibaya cya Rusizi
Yagize ati: " Abarundi ni bo bateza umutekano muke muri Teritware ya Uvira na Fizi, u Rwanda ni rwo ruteza umutekano muke intara ya Kivu ya ruguru yose naho Uganda nayo iteza umutekano muke muri Ituri abo bantu ntibaje neza Iwacu kuko ari bo bateza umutekano muke Iwacu kuko umuntu ntiyakwatsa umuriro iwawe namara ngo abe ari wo uwuzimya.”
Bamwe mu baturage batuye mu turere twibasiwe n’intambara twa Fizi Uvira na Mwenga basaba izi ngabo z’Uburundi zinjiye muri Kongo gufatikanya na FARDC mu rugamba rwo kurwanya imitwe yitwajwe ibirwanisho.
Ingabo z’Uburundi zinjiye ku mugaragaro muri Kongo mu gihe zicaraga zihakana ko ziri ku butaka bwa Kongo mu kurwanya inyeshyamba z’Abarundi za Red Tabara nubwo byagiye byemezwa na raporo y’inzobere za ONU.
Inkuru ya Vedaste Ngabo akorera Ijwi ry'Amerika muri Kongo.
Your browser doesn’t support HTML5