Leta y’u Rwanda yishimiye uruzinduko rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, i Kigali mu cyumweru gitaha. Minisitiri Blinken azagera mu Rwanda avuye i Kinshasa kuwa gatatu w’icyumweru gitaha.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda Ivuga ko “u Rwanda rufite ubwuzu bwo gutsura kurushaho umubano hagati y’ibihugu byombi, no kuganira ku bufatanye ku bibazo bitandukanye, birimo uburenganzira bwa muntu, ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi, ubuhahirane n’ishoramali, kurwanya iterabwoba, n’imihindukire y’ibihe.
Itangazo rikomeza rivuga ko gukemura ikibazo cy’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigali ari cyo kihutirwa, kandi ko u Rwanda rufite ubushake budakuka bwo kubigiramo uruhare. Ku kibazo cya Paul Rusesabagina, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda iravuga ko ari Umunyarwanda. Isobanura ko iki kibazo kimaze imyaka irenga icumi u Rwanda rukiganiraho na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
U Rwanda ruvuga ko uruzinduko rwa minisitiri Blinken ruzaba undi mwanya wo “kumvikanisha na none ko ifungwa rye, kubera ibyaha bikomeye yakoreye Abanyarwanda mu gihe yari atuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, rikurikije amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.”
Ministiri Blinken agiye gusura u Rwanda nyuma y’iminsi mike yandikiwe n’umuyobozi wa komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga muri sena y’Amerika amusaba gusubiramo politiki y’Amerika ku Rwanda ndetse no kuvugurura ibijyanye n’inkunga icyo gihugu gihabwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu rwandiko rwe, Senateri Robert Menendes, uyobora iyo komisiyo yavuze ko biteye impungenge kubona Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ikomeza gutera inkunga igihugu gishinjwa guhonyanga uburenganzira bwa muntu no guhungabanya umutekano mu karere.