Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres, n’umuhagarariye muri Congo bamaganye igikorwa cy’abasirikare bakomoka muri Tanzaniya bari muri “Brigade intervention” ya MONUSCO, cyo kurasa abantu binjira ku ngufu muri Republika ya demokarsi ya Kongo.
Kuri iki cyumweru, abo barashwe bari binjiriye ku mupaka wa Kasindi icyo gihugu gihana na Uganda.
Depute Ayobangira Safari Nshuti uhagarariye akarere ka Masisi mu nteko ishinga amategeko yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ari igikorwa cyongera umwuka mubi hagati ya MONUSCO n’abaturage.
Avugana n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Venuste Nshimiyimana yatangiye amubwira ko bamaganye icyo gikorwa:
Your browser doesn’t support HTML5