Ikigo gisanzwe gikora imiti n'inkingo cyo mu Bwongereza, AstraZeneca kimaze gutangiza ubufatanye n'u Rwanda bugamije guteza imbere ubuvuzi bw'indwara y'umuvuduko w'amaraso.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri, wabereye mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge.Wahujwe n’igikorwa cyo gupima abaturage indwara ya Diyabete n’umuvuduko w’amaraso.
Madame Ashling Mulvaney umuyobozi wungirije wa AstraZeneca, yavuze ko iyi gahunda izamara imyaka ibiri.
AstraZeneka ni bimwe mu bigo byakoze urukingo rwa Virus ya Corona rubikwiza hirya no hino mu isi ndetse n’u Rwanda rwakiriye izi nkingo.
Mulvaney avuga ko iyi gahunda izafasha Leta y’u Rwanda gukora ubukangurambaga igera ku baturage bo hasi, bagasobanurirwa ububi bw’iyi ndwara.
Ubufatanye bwa AstaZeneka na Leta y’u Rwanda, buzanagendana no guhugura abaganga ndetse n’abajyanama b’ubuzima.
Uyu muyobozi wungirije wa AstraZenela, yumvikanishije ko Iyi gahunda izafasha Abajyanama b’ubuzima kwegera abaturage babafasha kumenya iby’iyi ndwara, ndetse no kubapima.
Ikigo AstraZeneca kizanafasha mu gutanga imiti ku giciro gito cyakorohera buri muturage nk’uko uwaruhagarariye AstraZeneka yabitangaje. Nta mubare w’amafaranga azagenda muri iki gikorwa watangajwe
Muganga Albert Tuyishime umuyobozi ushinzwe ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara mu kigi cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC, yagaragaje ko iyi gahunda izahera ku bajyanama b’ubuzima begereye abaturage bo mu turere dutatu tuzatangirirwaho aritwo Gakenke, Nyarugenge na Gatsibo, bakazajya basobanurira abaturage iby'iyi ndwara y’umuvuduko w’amaraso, ndetse bahabwe n’ibikoresho by’ibanze bizajya bifashisha mu gupima abaturage.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko nibura 15.9 ku ijana by’abaturage b’u Rwanda ari bo bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso, mu gihe abasaga 46 ku ijana muri bo babana na cyo batazi ko bagifite.
Abashinzwe ubuzima mu Rwanda, bakagaragaza ko gutangirira mu midugudu bizagabanya abajyaga bicwa n’iyi ndwara batarayimenye.
Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko 30 ku ijana by’abatuye Isi yose ari bo bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.
OMS ivuga ko icyo kibazo gikomeza kwiyongera mu bihugu bifite ubukungu buri hasi n’ubuciriritse aho usanga hejuru ya 65 ku ijana by’abakuze bari hagati y’imyaka 60 na 69 ari bo bibasiwe kurusha abandi ku Isi.
Kugeza ubu uyu mushinga uzatangirira mu turere dutatu Nyarugenge, Gakenke na Gatsibo ukazagera mu mavuriro 60.
U Rwanda rubaye igihugu cya munani gitangirijwemo iyi gahunda nyuma y’igihugu cya Kenya, Etiyopiya, Uganda, Tanzaniya, Ghana, Cote d’ivoire na Senagal.