Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini ya gikirisitu muri Nijeriya yatangaje ko umupadiri wa kiliziya gatulika wari washimutiwe mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu mu cyumweru gishize yishwe n’abari bamushimuse mu gihe undi mugenzi we yashoboye gutoroka.
Udutsiko tw’abagizi ba nabi bazwi nk’amabandi atera ubwoba abaturage mu majyaruguru ashyira uburengerazuba ndetse no hagati muri Nijeriya akenshi yibasira abayobozi ba gikiristu, mu bazwi cyane ashimuta agamije kwaka inshungu mu mafaranga.
Joseph Hayab Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’amadini ya gikirisitu muri Nijeriya-CAN yavuze ko ba padiri John Mark Chietnum na mugenzi we Donatus Cleopas bashimuswe ku itariki ya 15 y’uku kwezi kwa karindwi mu rusengero rwo mu giturage cya Yadin Gura muri leta ya Kaduna aho bari baraye.
Kuwa kabiri nibwo Cleopas yabashije gutoroka abari babashimuse ubwo bamujyanaga aho bitegaga guhurira n’uwoherejwe n’ubuyobozi bwa CAN ngo azane inshungu yo kumurekura.
Bwana Hayab yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa-AFP ko Padiri Cleopas, watorotse abari babashimuse, ari we wemeje amakuru y’uko mugenzi we Chietnum yishwe ku munsi bashimutiweho.
Hayab avuga ko yamaze iminsi aciririkanya n’ayo mabandi, yabanje gusaba miliyoni 60 z’ama naira-ni ukuvuga ibihumbi 145 by’amadolari y’Amerika-ku bapadiri bombi.
Umupadiri wacitse ntiyashoboye kugera kuri paruwasi ye hakiri kare ngo ababuze kwishyura inshungu kuko nta telefone yari afite.
Hayab akavuga ko bari mu gihirahiro cy’uko amabandi yaba yagumanye uwo bari bohereje ngo ayashyire inshungu.
Leta ya Kaduna ni imwe mu zibasiwe cyane n’ibitero by’amabandi. Mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka amabandi yitwaje intwaro yateye gariyamoshi hagati y’umurwa mukuru Abuja na Kaduna, yica abantu umunani ashimuta ababarirwa muri mirongo.