Mu Rwanda hateraniye inama ya 47 y’inteko ishinga amategeko y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa. Abari muri iyi nama baraganira ku ngingo zitandukanye harimo no kureba uko bateza imbere ururimi rw’Igifaransa mu ruhando mpuzamahanga.
Muri iki gihe uRwanda ni rwo ruyoboye ubunyamabanga bw’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa. Nyamara, runengwa na bamwe ku kudaha agaciro uru rurimi hashingiwe ku buryo usanga akenshi leta itanga ubutumwa mu Cyongereza n’Ikinyarwanda gusa ntikoreshe n’Igifaransa.
Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda Edda Mukabagwiza, ibyo arabihakana, aho avuga ko hari byinshi byerekana ko u Rwanda ruha agaciro Igifaransa.
Depite Gamariel Mbonimana uri no mu kanama k’uburezi mu nteko ishinga amategeko y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa ashingiye ku kuba uru rurimi rutakigishwamo muri za kaminuza, asanga nibura mu mashuri aho rwigwa nk’isomo amasaha yarwo akwiye kongerwa.
Dennis Dawson ni Umusenateri muri Canada akaba umwe mu baharanira iterambere ry’Igifaransa. Asobanura uko uru rurimi rwagobokwa mu bihe by’ikoranabuhanga rikataje mu zindi ndimi.
Imibare igaragaza ko Igifaransa kiza ku mwanya wa kane ku isi mu butumwa bunyura mu ikoranabuhanga aho ku binyura kuri murandasi gifite 3,5 ku ijana mu gihe ku mwanya wa mbere haza Icyongereza cyihariye 25 ku ijana kigakurikirwa n’Igishinwa gifite 15 ku ijana ku mwanya wa gatatu hakaza Icyespagnol gifite 7 ku ijana.