CEDEAO Iriga Ku Bihano Yafatiye Mali, Burkina Faso na Gineya

Inama y'ibihugu bigize CEDEAO izateranira I Accra muri Ghana iyobowe na Perezida Nana Akufo-Addo

Ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba CEDEAO kuri iki cyumeru birateranira I Accra muri Ghana, kwiga ku bihano uwo muryango wafatiye ibihugu byagiye bibamo kudeta.

Ibyo bihano byafatiwe Mali, Burkina Faso na Gineya nyuma. Iyi nama izasuma niba ibyo bihano bikwiye kuguma, kongerwa cyangwa bigakurwaho.

Uwo muryango wari wategetse abasirikari bayoboye ikurwaho ry’ubutegetsi bwa gisivili muri ibyo bihugu kugena ingengabihe yo gusubizwa ubutegetsi abasivili.

Guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, Mali yafatiwe ibihano by’ubukungu. Ni ibihano bimaze kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’icyo gihugu kiri mu bisanzwe bikennye cyane ku isi.

Burkina Faso na Gineya byo byahagaritswe muri uwo muryango ugizwe n’ibihugu 15.

Muri ibyo bihugu uko ari bitatu habayemo kudeta enye. Ebyiri muri Mali mu 2020 na 2021, imwe muri Gineya mu 2021 indi muri Burkina Faso uyu mwaka.