Mu rwego rwo gukangurira impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda gahunda yo kwiteza imbere, ubu mu nkambi ya Mugombwa iherereye mu karere ka Gisagara haragarara impunzi z’abanyekongo zafashijwe kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi.
Izo mpunzi zabwiye Ijwi ry’Amerika ko ibyo bikorwa birushaho kuzunganira mu mibereho muri ibi bihe inkunga zigenerwa zigenda zigabanuka.
Iyi mishinga abaterankunga bayigeza ku mpunzi mu mugambi wo kubakangurira kwigira ariko cyane kubamenyereza ko bashobora kwibeshaho mu gihe inkunga z’ibiribwa n’izindi zaramuka zihagaze.
Leta y’u Rwanda igakomeza guhamagarira impunzi ko zitagombye gupfusha ubusa amahirwe zabona uko yaba angana kose.
Inkambi y’impunzi ya Mugombwa icumbikiye abanyekongo basagaho gato 11,000. Ihamaze imyaka umunani.
Your browser doesn’t support HTML5