Imyigaragambyo y'Impunzi Muri Maroke

Abimukira bagerageza kwinjira ku mugabane w'Uburayi

Impunzi z'Abanyasudani zakoze imyigaragambyo imbere y'ibiro bya HCR muri Maroke.

Ntizishimishijwe nuko icyo gihugu kirimo gukurikirana abagera kuri 65 muri bo. Zageze muri Maroke zishaka kwambuka inyanja zerekeza muri Esipanye.

Ubwo bari i Rabat, mu murwa mukuru wa Maroke, ejo kuwa kane aba bimukira bagaragaye bafite ibyapa byanditseho amagambo y’icyarabu n’icyongereza asaba ko ubwicanyi bubakorerwa buhagarara, ababukora bagakurikiranwa mu nkiko.

Muri video yasohowe n’ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters uyu munsi kuwa gatanu, yerekanye bamwe mu bimukira berekana ibikomere mu mugongo, n’abandi bafite ibipfuko ku maguru.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, inzego z’ubutabera zo muri Maroke zatangaje ko abimukira 23, bapfuye ubwo bagerageza kwambuka berekeza muri Esipanye.

Kuri ubu abarokotse bakaba bakurikiranyweho kugerageza kwambuka mu buryo budakurikije amategeko. Icyo gihe abagera ku 2,000 ni bo bashakaga kwambuka, 100 gusa ni bo babashije kugerayo.

Inzego z’ubutabera zumvikanisha ko icyateye imfu z’aba bimukira ari uko bashatse guhangana n’inzego z’umutekano.

Ku ruhande rw’abimukira, bamwe mu bakomoka muri Sudani, bahangayikishijwe n’uko igihugu cyabo kitigeze kibafasha bakiri yo, bakumvikanisha ko ambasade yabo iri muri Maroke yari ikwiye kuba ibafasha nk’abenegihugu bayo kuko ariko kazi kayo.

Icyo benshi muri aba bimukira bifuza ni ukujyanwa mu gihugu bashobora kubonamo umutekano.