Abayobozi b'ibihigu bigize umuryango OTAN bateraniye mu nama i Madrid muri Espanye. Mu byo bibandaho harimo uko barushaho gutera inkunga igihugu cya Ukraine n'uburyo bwo guhangana n'ibindi bibazo bishobora kugariza isi mu bihe biri imbere.
Muri iyi nama abategetsi bayihuriyemo bongeye kwiyemeza guha impunga Ukraine yatuma icyo gihugu gishobora gukomeza kwirwanaho nyuma yo kugabwa intambara n’Uburusiya.
Muri iyo nama Perezida Volodymyr Zelenskyy yatumiwemo binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga yasabye ibihugu bigize OTAN kutadohoka ku nkunga baha igihugu. Avuga ko bitabayuko ibindi bihugu bigize umuryango OTAN birimo Polonye, Moldova n’ibindi bishobora kwisanga nabyo byagabweho ibitero n’Uburusiya. Yasabye abo bategetsi bateraniye mu mujyi wa Madrid kongera inkunga y’imari n’iyagisirikari bagenera igihugu cye.
Yagize ati, “Niba musanga Uburusiya ari ikibazo ku muryango wa OTAN, mwari mukwiriye gushyigikira ibihugu Uburusiya bwibasiye muri iki gihe.”
Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika we yavuze ko umuryango OTAN ukenewe muri iki gihe kurusha ibihe byose wabayeho. Yashinje perezida Vladimir Putin kubangamire amahoro n’ituze ku mugabane w’Uburayi.
Perezida Biden yavuze ko Amerika igiye kongera umubare w’abasirikari isanganywe ku mugabane w’Uburayi ukagera ku 100.000. Yongeyeho ko bagiye kubaka ibindi bigo bya gisirikali muri Espanye, Polonye, na Rumaniya.
Abategetsi bagize umuryango OTAN bamaze kwemeza ko Suwede na Finilandi bigirwa abanyamuryango bashya ba OTAN. Muri iyi nama hatumiwemo kandi abayobozi ba Ostraliya, Ubuyapani, Koreya y’epfo na Nouvelle Zeland.