CHOGM: Abategetsi Barimwo Museveni wa Uganda Bageze i Kigali

Prezida wa Uganda ku mupaka wa gatuna yerekeza i Kigali mu Rwanda

Mu gihe hasigaye amasaha make ngo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth bahurire mu nama ya CHOGM, irimo kubera I Kigali, kuri uyu wa kane, abahagarariye ibihugu bitandukanye bageze mu Rwanda.

Inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma iteganijwe gutangira kuri uyu wa gatanu. Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni ni umwe mu bagaragarijwe ibyishimo akigera mu Rwanda. Yageze ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, aho yavuye yerekeza mu mujyi wa Kigali n’imodoka.

Mu mujyi wa Kigali, Perezida Museveni yakiriwe n’abaturage banyuranye, bahise bahagarika imirimo yabo bakajya ku mihanda kumwereka ko bamwishimiye. Abinyujije kuri Twitter, Perezida Museveni yavuze ko yishimiye uko Abanyarwanda bamwakiriye.

Yanditse ati “Nageze i Kigali mu Rwanda, aho nitabiriye Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth. Ndashimira Abanyarwanda ku ikaze mwampaye. Murakoze cyane.


Mu bihugu bituranyi n’u Rwanda nabyo byitabiriye inama ya Kigali, Igihugu cya Tanzaniya cyahagarariwe na Visi Perezida wacyo Philip Mpango. Igihugu cya Afurika yepfo cyatangaje ko Perezida wacyo Cyril Ramaphosa atazitabira iyi nama y’i Kigali kubera ko ihuriranye n’imirimo myinshi afite mu gihugu cye. Ibi byatangajwe n’umuvugizi w’ibiro bye.

Undi munyacyubahiro wamaze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakoresha ururimi rw’icyongereza, harimo Perezida Buhari wa Nijeriya, uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, uwa Namibiya, n’uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio.

Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu by’ibihangange barimo Minisitre w’intebe wa Canada, Justin Trudeau, nawe wageze I Kigali kuri uyu wa kane. Yavuze ko mu byo azaganira n’abandi bayobozi mu nama ya Commonwealth harimo ibibazo byugarije isi. yavuze kandi ko azaganira kandi ku ntambara Uburusiya bwasoje kuri Ukraine n’ingaruka yagize ndetse n’icy’imihindagurikire y’ibihe, n’ikibazo cyo kuba ibikenerwa na muntu mu buzima bwe bikomeza guhenda cyane.

Igihugu cya Australia cyahagarariwe na Vice Ministre w’intebe mu gihe igihugu cy’ubuhinde nacyo gifite ijambo rinini muri uyu muryango uhuje ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza cyahagarariwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga wacyo.

Undi mutegetsi wageze I Kigali kuri uyu wa Kane ni Ministre w’intebe y’Ubwongereza Boris Johnson ari kumwe n’umugore we. Akigera mu Rwanda, Boris Johnson yavuze ko iyi nama izaba umwanya wo kuganira ku bibazo byugarije Isi birimo inzara n’imihindagurukire y’ibihe ndetse n’amahirwe yo kwagura ubucuruzi u Bwongereza bukorana n’ibihugu byo muri uyu muryango.

Biteganyijwe ko iyi nama izasiga Boris Johnson ahererekanyije ububasha na Perezida Kagame ku buyobozi bwa Commonwealth. Boris Johnson ageze mu Rwanda akurikira Igikomangoma Charles wageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri. Igikomangoma Charles akaba yarageze i Kigali ku wa kabiri w’iki cyumweru, kugeza ubu akaba amaze gusura ibikorwa binyuranye harimo inzibutso za Jenoside ku Gisozi mu mujyi wa Kigali, n’urwa Nyamata mu karere ka Bugesera.

Igikomangoma Charles kuri uyu wa gatatu cyasuye umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wubatse mu karere ka Bugesera mu murenge wa Mayange. Abamwakiriye basigaranye ibyishimo nyuma yo kugendererwa n’umushyitsi wo mu rwego rwe.

Kugeza ubu abakuru b’ibihugu na za Guverinoma benshi bamaze kugera i Kigali bakoze inama mu muhezo mbere y’uko inama ifungura CHOGM izaba kuri uyu wa gatanu. Biteganijwe ko bakirwa ku meza n’umukuru w’u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa kane. Inama ya CHOGM izasozwa ku wa gatandatu.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda

Your browser doesn’t support HTML5

I kigali Bishimiye Museveni Yitabiriye CHOGM