U Rwanda Ruvuga ko Rutaciwe Intege n'Ingingo Yasibije Impunzi

Yolande Makolo,

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko itaciwe intege n’icyemezo cyahagaritse ku munota wa nyuma urugendo rw’abimukira bagombaga kuva mu Bwongereza, bazanwe mu Rwanda. Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kuzakira aba bimukira igihe cyose bazahagerera. Yagize ati "Ntabwo twaciwe intege n’ibi byemezo. U Rwanda rushyigikiye byuzuye ko ubu bufatanye bushyirwa mu bikorwa. Uburyo abantu barimo gukora ingendo zishyira ubuzima bwabo mu kaga ntabwo byakomeza kuko birimo gutera benshi ibyago bitavugwa."

Madame Mokolo yunzemo ati, "U Rwanda rwiteguye kwakira abimukira ubwo bazaba bahageze, bakazahabwa umutekano n’amahirwe mu gihugu cyacu."
Iki cyemezo cyashimishije bamwe mu batavuga rumwe na Leta bakomeje kugaragaza ko kohereza aba bimukira mu Rwanda binyuranye n’amategeko.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Mukurarinda Alain we atangaza ko batewe impungenge n’impaka zikomeje kuba kuri iki kibazo.

Ku mugoroba w’ejo kuwa kabiri abayobozi banyuranye barimo uvugira guverinoma, umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’impunzi ndetse n’ushinzwe amategeko muri Ministeri y’ubutabera, bari bahaye ikiganiro abanyamakuru basobanura uko biteguye kwakira izi mpunzi.

Kugeza ubu, ku bireba aho bazaba, imyiteguro yari ikomeje cyane cyane ku mazu n’amahoteri yari yatoranijwe kuzakira aba bimukira. Gusa, beneyo bari biteze kuzakura inyungu y’amafaranga mu gucumbikira abo bimukira baracyafite ikizere ko amaherezo bazashyira bakagezwa mu Rwanda.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda

Your browser doesn’t support HTML5

Rwanda: Abatavuga Rumwe n'Ubutegetsi Bishimiye ko Impunzi Zitakije