Uko Abarundi bahungiye muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo bakomeza gutaha mu Burundi, ni nako hari n’abandi bari baratashye bongera guhunga.
Abasaba ubuhungiro muri Kongo bari bamaze igihe gito bahungutse, bashimangira ko ubuzima basanze mu Burundi bugoye kurusha ubwo bari basanganywe mu nkambi zo muri Kongo.
Umwe mu bakozi ba komisiyo y’igihugu y’impunzi muri Uvira yabwiye ijwi ry’Amerika ko abenshi muri bo bari mu kibaya cya Ruzizi ahitwa Katogota, Runingu, Sange ndetse na Luvingi ariko bataragera mu nkambi z’agateganyo.
Kuva mu mwaka wa 2021, HCR na leta ya Repubulika ya demokarasi ya Kongo bamaze gutahukana mu gihugu cy’Uburundi impunzi z’Abarundi zirenga 8.000.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Vedaste Ngabo uri muri Kongo yakurikiye iyi nkuru mushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.
Your browser doesn’t support HTML5